Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyagatare:Gasana yagejejwe mu rukiko arinzwe bihanitse

Nyagatare:Gasana yagejejwe mu rukiko arinzwe bihanitse

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 /11/2023 nibwo uyu mugabo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare ariko arinzwe cyane kandi ahagera mbere ya buri wese kugira ngo hatagira umunyamakuru cyangwa undi muturage umufotora.

Nyuma y’amasaha abiri ahageze, nibwo yaje kuburanishwa bitangira asomerwa ibyo aregwa ariko byose arabihakana.

Yaje yambaye ikoti n’ipantalo n’urukweto rusize, rusa neza,ari mu modoka ya RIB yanditseho Detainee Van ifite Pulake GR083E,iyi modoka imaze kumenyerwa gutwara abantu bagiye kuburana,tubibutseko iyi modoka ari nayo yatwaye Kazungu agiye mu rukiko.

Umucamanza yasomeye uyu mugabo ibyo aregwa, avuga ko Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo ‘gusaba’ no ‘kwakira’ indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, undi asubiza ko ibyo aregwa abihakana.

Uruhande rw’ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumusabira gufungwa by’agategamyo kubera impamvu abashinjacyaha bakunze kwita ‘impamvu zikomeye’ zituma bamukekaho ibyo bamurega.

Ibyo byaha ngo yabikoze ubwo yari afitanye imikoranire na Eric Karinganire, uyu akaba rwiyemezamirimo.

Karinganire asanganywe isoko ryo kugeza amazi mu mirima henshi mu Burasirazuba yifashishwa mu kuhira imyaka.

Muri Gicurasi 2022, uyu  rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana, ariko ageze muri Karenge ahahurira n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini zizamura ayo mazi.

Mu bice bimwe bya Karenge wasanganga umuriro ari muke, mu gihe mu bindi bice wahasangaga mwinshi.

Eric Karinganire yigiriye inama yo kwegera Emmanuel Gasana wari Guverineri amubwira iby’uwo mushinga n’ibibazo wahuye nabyo.

Gasana ngo yamusezeranyije kuzamufasha. Bidatinze,( hari taliki 25, Gicurasi, 2022), Gasana yajyanye  n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano gusura uwo mushinga barawushima.

Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye  Gasana amusaba ‘rendez-vous’ kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.

Yarabyemeye bemeranya ko bahurira muri imwe muri Hotel z’i Nyagatare, bakaganira.

Muri icyo kiganiro niho Gasana yabwiye Karinganire ko nawe afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu( ni muri Nyagatare) mu Mudugudu wa Rebero ariko amusaba ko yazaza akumupimira akareba niba munsi y’ubwo butaka nta mazi arimo.

Undi yaraje arapima arayahasanga ndetse aza no kumuzamurira nk’uko Gasana yari yarabimusabye kugira ngo bimworohere kuhira uwo murima .

Ni umurima wari uhinzemo ibiti bya Macadamia, kandi ngo kumukorera iyo serivisi byari bube intangiriro y’uburyo nawe [Gasana] yari kumufasha kuri cya kibazo twavuze haruguru.

Karinganire yarabikoze abikora akoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Mu ntangiriro za Nyakanga, 2023 amazi yari yarangije kugezwa mu isambu ya Emmanuel Gasana, kandi ngo gukora ibyo byose byari bifite agaciro ka Miliyoni Frw 48.

Nk’uko bari babisezeranye, Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanamuhuje n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

 

Yaje kwikanga…

Nyuma y’ibyo byose,  Gasana yaje kwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

Mu mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa by’agateganyo harimo iy’uko RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27, Ukwakira, 2023, isanga hari amashini zizamura amazi zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Indi mpamvu ngo ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze kuri WhatsApp.

Ibi byose byerekana ko Karinganire Eric yakoreye Emmanuel Gasana ariko undi ntamwishyure.

Mu ibazwa ry’ibanze, Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire, yemera  ko uyu rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima, ndetse yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura.

Aha rero niho ubushinjacyaha buhera buvuga ko yatse indonke, akanayakira kugira ngo akore ikiri mu nshingano ze, ari cyo ubuvugizi ku muturage.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare gufunga Gasana by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa inyaka irenze ibiri.

Buvuga kandi ko bukimukoraho iperereza kandi ko bitewe n’imyanya y’ubuyobozi yabayemo indi akayiyobora, ashobora kubangamira iperereza cyangwa akaba yatoroka igihugu.

Gasana we yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye bw’indwara 3 ,ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.

Amafoto

Photos credit to Igihe

 

 

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!