Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROTiti Brown nyuma y'imyaka ibiri afunze urukiko rwategetse ko afungurwa

Titi Brown nyuma y’imyaka ibiri afunze urukiko rwategetse ko afungurwa

Umubyinnyi w’umwuga w’imbyino zigezweho Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown wari umaze imyaka ibiri muri gereza yagizwe umwere.

Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya uwahawe Code ya M.J. nyuma y’uko urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinzacyaga nta shingiro gifite.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya M.J. nta shingiro gifite n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry nacyo nta shingiro gifite.

Rwemeje ko Ishimwe Thierry ahita ataha akimara gusomerwa urubanza kandi nta ndishyi atanze. Urukiko kandi rwemeje ko amagarama y’urubanza ahera mu isanduka ya Leta.

Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 saa Yine n’igice za mu gitondo. Titi Brown yari amaze imyaka ibiri afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!