Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

GS Murama nayo ya Rulindo yibwe amavuta yatekerwaga abanyeshuri

Mu karere ka Rulindo nyuma y’inkuru yumvikanye y’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri watawe muri yombi akekwaho kwiba amavuta atekerwa abanyeshuri ba GS Rukozo, mu murenge wa Kisaro hari irindi shuri ryibweho ijerekani 14 z’amavuta.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushingo 2023, nibwo ikinyamakuru UMURUNGA cyamenye amakuru ko ku kigo cya GS Murama giherereye mu murenge wa Kisaro naho abantu bataramenyekana bahibye amavuta ijerekani 14.

Amakuru akimara kumenyekana, inzego z’umutekano na polisi bahise bahagera bakora iperereza ry’ibanze.

Twashatse kumenya niba koko aya makuru yaba ari impamo, byemezwa na Gitifu w’Umurenge wa Kisaro Uwamahoro Telesphore ati:” Nibyo bishe idirishya,baracyashakisha hamwe n’inzego z’umutekano ngo harebwe ababa bakekwa kwiba amajerekani 14 y’amavuta.”

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo ubujura bukomeje gufata indi ntera by’umwihariko mu bigo by’amashuri muri kano karere, hari abavugako Kampani zicunga umutekano muri ibi bigo imikorere yazo zimwe ikemangwa aho bamwe banavugako hari aho usanga umuzamu kumutandukanya n’umushumba bikakugora.

Hanengwa Kampani zitajya ziha abakozi bazo umwambaro w’akazi ndetse rimwe narimwe bitewe n’imikorere yazo idahwitse ikaba ishobora kuba nayo yaba intandaro y’ubujura bwa hato na hato.

Ikinyamakuru UMURUNGA turabizeza kuzabakorera ubucukumbuzi ku mikorere ya kampani zirinda amashuri.

INKURU BISA

Rulindo: Diregiteri ukekwaho kwiba amavuta atekerwa abanyeshuri yafashwe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!