Friday, July 5, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmugabo w'imyaka 59 yatawe muri yombi na RIB azira gutema umwana w'imyaka...

Umugabo w’imyaka 59 yatawe muri yombi na RIB azira gutema umwana w’imyaka 9

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushenge, Akagari ka Kagatamu ho mu Mudugudu wa Ruhinga umugabo witwa Vianney Uwizeye w’imyaka 59 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacya RIB, azira gutema umwana w’imyaka 9 y’amavuko akamukomeretsa ku kuguru.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, ubwo abana bari bavuye ku ishuri bageze hafi y’urugo rwa Vianney bakina, undi nawe asohokana umupanga abakanga avuga ko bamukandagiriye mu bishyimbo akomeretsa uwitwa Manzi Lionel.

Mukabarahira Jeanine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, yatangaje ko n’ubusanzwe uyu mugabo atagira imyitwarire myiza.

Yagize ati: “Mu mateka ye yigeze gufungirwa Jenoside, arafungurwa nyuma yaho aza kongera gufungwa amezi abiri azira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntabwo asanganywe imyitwarire myiza.”

Gitifu yavuze ko gutema uyu mwana bakeka ko ari urugomo rusanzwe rudafite aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje agira ati: “Abaturage dukomeza kubigisha kwirinda urugomo cyane ko abana mu by’ukuri nta kintu bangije. Ababyeyi bakwiye kugira imyitwarire myiza n’umwana waba ukosheje agacyahwa kibyeyi. Abaturage bakwiriye no kwirinda kurwanisha ibyuma kubera ko bitewe n’amateka twanyuzemo ntabwo bikwiye.”

Umwana ari gukurikiranwa ku Kigo Nderabuzima cya Bushenge, uwakoze icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga mu gihe iperereza rigikomeje.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!