Amateka yandikiwe i Kigali ku wa Gatandatu tatiki 21 Ukwakira 2023, yandikiwe mu birori byabaye mu gihe cy’amasaha arindwi ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere bitangirwa i Kigali muri BK Arena byateguwe n’Ikigo Trace group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho.
Muri ibi birori byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 500 babikurikiranira ku miyoboro itandukanye hahatanye abahanzi 55 mu byiciro 20 bitandukanye, muri BK Arena niho hari hateraniye abaturutse mu bihugu 30 bitandukanye.
Hari hatumiwe abahanzi benshi bakomeye batandukanye barimo Davido wo muri Nigeria, Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo, Azawi wo muri Uganda, The Ben (Rwanda-USA), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Pheelz wo muri Nigeria n’abandi benshi bahawe ubutumire uyu muhango wari uyobowe na D’Banj na Maria Borges wo muri Gabon.
Muri ibi birori abahanzi babiri baturutse muri Nigeria Davido na Rema nibo begukanye ibihembo byinshi, buri umwe yegukanye bibiri.
Rema yegukanye igihembo cya ‘Best Global Africa Artist’ umuhanzi wo muri Afurika witwaye neza hanze yayo n’icy’indirimbo y’umwaka ‘Song of the year’ abikesha indirimbo ye ‘Calm down’.
Mu ruhande rwa Davido yegukanye igihembo cya ‘Best Male Artist’, umuhanzi wahize abandi mu bagabo n’icy’indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi barenze umwe ‘Best Collaboration song’ yabaye ‘Unavailable’ yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo.
Mu bahanzi Nyarwanda uwaje ku isonga ni Bruce Melodie wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza Nyarwanda wari aherekejwe na Producer Element.
Uko ibihembo bitandukanye muri Trace Awards 2023 mu byiciro 20 bitandukanye byegukanywe muri rusange:
Best collaboration:
‘Peru’ •Fireboy DML (Nigeria) With Ed Sheeran (UK)
‘Second Sermon’ •Black Sherif (Ghana) with Burna Boy (Nigeria)
‘Sete’ •K.O (South Africa) with Young Stunna (South Africa), Blxckie (South Africa)
‘Unavailable’ •Davido (Nigeria) with Musa Keys (South Africa)- WINNER
‘Stamina’ •Tiwa Savage with Ayra Star (Nigeria), Young Jonn (Nigeria)
‘Trumpet’ •Olamide (Nigeria) with Ckay (Nigeria)
Best DJ
Danni Gato (Cape Verde)
DJ BDK (Ivory Coast)
DJ Illans (France)
DJ Spinall (Nigeria)
Uncle Waffles (Swaziland)
Michael Brun (Haiti) – WINNER
Best Producer
DJ Maphorisa (South Africa)
Juls (Ghana)
Kabza de Small (South Africa)
Kel-P (Nigeria)
Benjamin Dube (South Africa)
Tam Sir (Ivory Coast) – WINNER
Best Gospel Song
Moses Bliss (Nigeria)
Levixone (Uganda)
Janet Otieno (Kenya)
Benjamin Dube (South Africa)
KS Bloom (Ivory Coast) – WINNER
Best live
Burna Boy (Nigeria)
Fally Ipupa (DRC)
Musa Keys (South Africa)
The Compozers (Nigeria)
Wizikid (Nigeria)
Yemi Alade (Nigeria)
Best Dancer
Robot Boii (South Africa)
Tayc (France)
Uganda Ghetto Kids (Uganda)
Yemi Alade (Nigeria)
Zuchu (Tanzania)
Best Africa Artist – Anglophone
Fireboy (Nigeria)
Diamond Platinumz (Tanzania)
Davido (Nigeria)
Black Sherif (Ghana?
Ayra Star (Nigeria)
Asake (Nigeria) – WINNER
Best Artist – UK
Headie One (UK)
Ms Banks (UK)
Stormzy (UK)
Raye (UK)
Central Cee (UK)
Best Artist Carribean
Admiral T (Guadalupe)
Bamby (French Guiana)
Kalash (Martinique)
Maureen (Martinique)
Popcaan (Jamaica)
Princess Lover (Martinique)
ShenSeea (Jamaica)
Rutshelle Guillaume (Haiti) – WINNER
Best Artist – Indian Ocean
Mikil (Reunion)
Terell Elymoor (Mayotte)
Sega El (Reunion)
Donovan BTS (Mauritius)
GaEi (Madagascar)
Goulama (Comoros) – WINNER
Best Artist Brazil
Luedji Luna (Brazil)
Ludmilla (Brazil)
Leo Santana (Brazil)
Iza (Brazil)
Djonga (Brazil)
Best Artist North Africa
‘DNK’ – Aya Nakamura (France)
Raja Meziane (Algeria)
Kader Japonais (Algeria)
El Grande Toto (Morocco)
Artmasta (Tunisia)
Amira Zouhair (Morocco)
Dystinct (Morocco) – WINNER
Best Artist – French & Belgium
Aya Namakura (France)
Booba (France)
Nihno (France)
Ronisia (France)
Soolking (France)
Tayc (France) – WINNER
Best Music Video
‘2 Sugar’ •Wizikid (Nigeria) feat Ayra Star (Nigeria)
‘Yatapita’ •Diamond Platinumz (Tanzania)
‘Tombolo’ •Kalash (Martinique)
‘Ronda’ •Blxckie (South Africa)
‘Loaded’ •Tiwa Savage (Nigeria) & Asake (Nigeria)
‘Kpaflotage’ •Suspect 95 (Ivory Coast)
‘Baddie’ •Yemi Alade (Nigeria) – WINNER
Best Gospel Artist
Moses Bliss (Nigeria)
Levixone (Uganda)
Janet Otieno (Kenya)
Benjamin Dube (South Africa)
KS Bloom (Ivory Coast) – WINNER