Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUSudani y'Epfo:Abasirikare bari guhabwa inkoni nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare aho...

Sudani y’Epfo:Abasirikare bari guhabwa inkoni nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare aho guhabwa imbunda

Muri Sudani y’Epfo hari kuvugwa ikibazo cy’abasirikare bari kurangiza amahugurwa n’imyitozo bari guhabwa inkoni aho guhabwa imbunda, kubera ibigano bafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye bibuza iki gihugu kubona intwaro.

Umutwe uzwi nka Unified Forces ugizwe n’abahoze ari inyeshyamba zarwanyaga Leta, ni bo bari guhabwa inkoni mu gihe basoje amahugurwa n’imyitozo bya gisirikare.

Muri Kanama 2022, nibwo icyiciro cya mbere cy’abagize umutwe wa gisirikare barangije amahugurwa n’imyitozo, biteganyijwe ko abambere muri aba basirikare bagiye gushyirwa mu kazi.

Michael Makuei Lueth, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko abasirikare bagiye guhabwa inkoni kuko imbunda ari nke.

Ati: “gahunda yo gushyira abasirikare mu nshingano irakomeje ndetse biteganyijwe ko muri uku kwezi izashyirwa mu bikorwa kandi abazajyamo tuzabaha inkoni, tumaze igihe tugerageza kureba uko twakurirwaho ibihano twafatiwe mu by’intwaro kugira ngo izi ngabo zishyirwe mu kazi.”

Mu 2018 nibwo Umuryango w’Abibumbye wafatiye Sudani y’Epfo ibihano mu byo kugura intwaro bitewe n’amakimbirane yo muri 2023, Mu 2023, Loni yongeye gutora umwanzuro wo kugumishaho ibihano kuri iki gihugu.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!