Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo, Rusororo Ibyaranze kwizihiza Umunsi w'umugore wo mu cyaro (Amafoto)

Gasabo, Rusororo Ibyaranze kwizihiza Umunsi w’umugore wo mu cyaro (Amafoto)

Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore wo mu cyaro, kuri iki Cyumweru tariki ya 15/10/2023 ku nshuro ya 26.

Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ” Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro”.Uyu munsi waranzwe no kugaragaza uruhare rw’Umugore wo mu cyaro mu iterambere rirambye ndetse no kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo inzitizi umugore agihura nazo zikurweho.

Ni mugihe habaye imurikabikorwa ry’ibikorwa by’iterambere byakozwe n’abagore, gutanga igishoro ku matsinda n’amakoperative y’abagore,amatsinda 25 y’abagore bahawe inkunga ingana na miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi maga ininani n’icyenda n’amafaranga magana cyenda.(19,809,900frw) akaba yatanzwe n’umufatanyabikorwa AEE-Rwanda. Aya mafaranga azabafasha kwiteza imbere, mu buzima ndetse no kuzamura umuryango n’igihugu muri rusange binyuze mu kwihangira imirimo. Hatanzwe kandi amashyiga ya kijyambere(Gaz), ku miryango mirongo itatu,ndetse n’amafaranga ibihumbi maganabiri (200,000) azafasha kwishyurira abatishoboye Ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante).

Madamu Kayesu Genevieve, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yagarutse ku ntego rusange yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, ko ari ukugaragaza uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere rirambye no kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo inzitizi agihura nazo ziveho nawe abashe gutera imbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Gasabo akaba n’Umushyitsi mukuru Madamu Umwali Pauline mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi w’umugore wo mu cyaro yavuze ko umugore ahura n’inzitizi zinyuranye, ahanini zishingiye ku muco, ubumenyi buke, kutagira imishinga ibyara inyungu, gukora ubuhinzi budasagurira isoko, n’izindi, bityo hakaba hakenewe ubufatanye bw’ inzego zose kugira ngo intego u Rwanda rwihaye mu kuzamura abanyarwanda bose n’abagore by’umwihariko igerweho.Yakomeje avuga ko Politiki y’Igihugu cyacu ikomeje guha agaciro umugore by’umwihariko Umugore wo mu cyaro n’Umukobwa muri rusange.Yasabye kandi abagore gutinyuka, kwitabira gahunda za Leta, gufata iya mbere mu kwitabira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo no kurangwa n’Indangagaciro z’Umuco nyarwanda ariwo twese tuvomamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Dr Umuhoza Rwabukumba ashimira abaturage bitabiriye umunsi w’umugore wo mucyaro
Umufatanyabikorwa AEE-RWANDA yatanze amafaranga 19,809,900 F
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo,n’Umufatanyabikorwa batanga Gaz
Abagabo nabo baje kwifatanya n’abagore kwizihiza uyu munsi
Imurikabikorwa abagore bagaragaje ibyo bamaze guheraho bashimira Leta ko ubufasha iha umuturage wese ngo abashe gutera imbere.
Inkweto n’ibikapu bikorwa n’abagore babarizwa muri Rusororo

 

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!