Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGICUMBI: Yafatanywe amasashe arenga ibihumbi 28

GICUMBI: Yafatanywe amasashe arenga ibihumbi 28

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gicumbi, yafashe umusore w’imyaka  28 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu amapaki 1430 arimo amasashe angana na 28600.

Yafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Gatuna, akagali ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira, hafi saa munani  z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafatiwe mu bikorwa by’inzego z’umutekano byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe.

Yagize ati:”Inzego z’umutekano ubwo zari ziri mu kazi ko kugenzura abinjiza magendu mu gihugu, babonye itsinda ry’abasore umunani bari bikoreye imifuka mu kayira kanyura ahahingwa icyayi mu kagari ka  Rwankonjo, bahise bayikubita hasi bariruka, hafatwa umwe muri bo n’imifuka umunani yari irimo amasashe 28600, hakaba hagishakishwa abatorotse.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko hamwe n’abo bari kumwe, ayo masashe bari bayaturukanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kandi ko yari inshuro ya gatatu batunda ayo masashe, bagamije kuyagemurira abacuruzi bakorera  mu Mujyi wa Kigali.

SP Mwiseneza yasabye urubyiruko kureka kwishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu n’ibitemewe mu Rwanda, ahubwo bagashaka imirimo y’amaboko bakora ibateza imbere, kuko iyo babifatiwemo bibateza igihombo bikanabadindiza mu iterambere bifuzaga kugeraho.

Yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abakomeje gukora ibinyuranyije n’amategeko bafatwe,  bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!