Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo-Rutunga:Hizihijwe umunsi w'umugore wo mucyaro

Gasabo-Rutunga:Hizihijwe umunsi w’umugore wo mucyaro

Mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo,uyu murenge ukaba ugizwe n’utugari dutandatu aritwo, Gasabo,Ndatemwa,Kibenga,Kabaliza,Kacyatwa na Kigabiro,ejo ku Cyumweru  itariki 15/10/2023  hizihijwe  umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu acyaro.

Aha byari ku nshuro ya 26, mu Murenge wa Rutunga ,ku nsanganyamatsiko igira iti” Dushyigikire iterambere ry’Umugore wo mu cyaro”.
Iborori by’umunsi byaranzwe n’imbyino, hamuritswe  ibikorwa byagezweho n’abagore,ibiganiro ku amahirwe ahari ku gukorana n’ibigo by’imari ku bagore,  ubuhinzi busagurira amasoko ,kuremera abaturage batishoboye barindwi aho hatanzwe inka eshatu, ihene eshatu n’ingurube imwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga ashyikiriza inka umuturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa   w’Umurenge Nsabimana Matabishi Desire yashimiye abagore ku ruhare bagira mu iterambere ry’Umuryango n’Igihugu muri rusange. Abitabiriye ibirori basabwe kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye bagira uruhare mu kurwanya amakimbirane akigaragara hamwe na hamwe mu midugudu.Ni mugihe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro kurwego rw’Igihugu wabereye mu karere ka Gicumbi.Aho twageze uyumunsi waranzwe no kugaragaza ibyo bamaze kugeraho ndetse hagatangwa inkunga ku muryango akeneye ubufasha.

                                         Abaturage n’Abayobozi bishimye iterambere ry’umugore wo mucyaro

                                       Inka 3 nizo zatanzwe murwego rwo kuzamura imibereho

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!