Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeUDUSHYANyamasheke:Umukobwa utoroye ikimasa agorwa no gushaka umugabo

Nyamasheke:Umukobwa utoroye ikimasa agorwa no gushaka umugabo

Mukarere ka Nyamasheke bamwe mu bakobwa bakora ubworozi bw’Inka z’ibimasa bibafasha kwiteza imbere ariko ngo ni nabyo bakuraho amafaranga yo guhonga abasore ngo babarongore kuko ngo nta mukobwa ufite ikimasa upfa kubura umugabo.

Icyakora ababyeyi n’ubuyobozi bahuriza ku kuba ingo zubatswe muri ubu buryo zitaramba ariyo mpamvu bari mu bukangurambaga bwo kubirwanya.

Uyu muco w’ubworozi bw’ibimasa mu bakobwa wiganje  cyane mu murenge wa Karambi.

Ni umurenge uhingwamo icyayi cyane aho abahatuye bahakorera amafaranga. Ayo bakuyemo bayagura amatungo yo kwiteza imbere abakobwa nabo bakayashora mu bimasa bibahesha inzira zo kurongorwa.

Nyirahabimana Rusi umukobwa w’imyaka 22, afite ikimasa yaguze amafaranga yakuye mu cyayi, ahamya ko ubu we nta kibazo afite, kuko iterambere rye rishinganye, kandi ubwishingizi bw’umugabo abufite mu kimasa.

Uretse kwiteza imbere nawe yemeza ko byoroshye kubona umugabo kubera iki kimasa.

Ugiye gushaka umugabo ikimasa arakijyana cyangwa akakigurisha amafaranga akayaha umusore cyangwa yazamura inzu nawe agasakara.

Abaturage baho abato n’abakuru bemeza ko bimaze gufata indi ntera muri Kirambi kuko ngo hari ababana amafaranga yashira akamusubiza iwabo kuzana ayandi yayabura urugo rugasenyuka.

Ikindi bavuga ngo nuko bigira ingaruka ku bakennye aho udafite amafaranga yo gutanga ku umusore ahera iwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Uwizeyimana Emmanuel avuga ko babonye biteza amakimbirane bakangurira abaturage kubireka kugirango bajye borora biteza imbere  bubake ingo zishingiye ku rukundo aho kuba ibimasa.

Hakunze kuvugwa imico inyuranye muri Nyamasheke kubagiye gushaka aho uretse ubu bworozi bw’ibimasa butanga amafaranga yoguha abasore,higeze no kuvugwa Isake y’umukwe yazimanirwaga umusore uje kurambagiza nabyo byaravuzwe cyane aha muri Nyamasheke.

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!