Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Burundi: Urusengero rwaguye amateraniro arimbanyije, biravugwa ko haguyemo abantu benshi

Mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu Ntara ya Makamba, abakirisitu bagwiriwe n’urusengero kubera imvura yaguye ubwo bari bari mu materaniro yo ku Cyumweru.

Iyi mvura yaguye mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, yasenye urusengero rw’itorero Pantecote muri komine Kibago.

Umuyobozi wo mu gace urwo rusengero ruherereyemo yatangaje ko hashobora kuba hapfiriyemo abantu benshi kuko umubare w’abantu bapfuye ntabwo uratangazwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ubuyobozi bw’Iguhugu cy’u Burundi ntacyo bwari bwagatangaje ku igwa ry’uru rusengero.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU