Mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Muhororo, mu Kagari ka Mubuga, abantu batanu bajyanywe kwa muganga badashobora no kuvuga icyo babaye kubera gukoresha imiti gakondo.
Abaturage bababonye bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Muhororo bari mu ngobyi bavuga ko bari bataye ubwenge, bavuga ko umwe yari yaziritswe ku ngobyi ya gakondo kubera yasaga nk’uwataye ubwenge.
Umuturage wababonye bagera ku Murenge yavuze ko muri batanu, babiri muri bo bari barembye cyane, avuga ko abari babahetse bavuze ko bazize umuti bahawe n’umuvuzi gakondo, mu gikorwa cyo gushaka umuntu wabibiye amafaranga.
Yagize ati: “Bahabagejeje mpari, umusore umwe bamuzirikiye mu ngobyi ya Kinyarwanda, undi mukecuru nawe arembye, wabonaga mu mutwe habo bitameze neza. Ngo bazanye umuvuzi gakondo ngo abahe umuti wo kuvumbura uwabibye amafaranga ibihumbi 350 frw, bamaze kuwunywa baba ari bo bata umutwe.”
JMV Barekayo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, yatangaje ko atiriwe ku biro yakoreye hanze yabyo, ariko avuga ko abo bantu bazanywe ku Murenge ngo bajyanwe kwa muganga.
Yavuze ko ibyo kuba barozwe cyangwa banyoye imiti gakondo atabihamya kuko ngo byo uri bubyemeze ari muganga, ari na yo mpamvu bahise bahampagarizwa imbagukiragutabara ngo bagezwe kwa muganga.
Aragira ati: “Ni abo mu Kagari ka Mubuga, ariko batwawe n’imbangukiragutabara, bahageze mu kanya kashize imvura igwa, turaza kubaza ibindi tumenye icyabaye. Ntabwo baje ku Murenge ahubwo bajyanywe ku kigo cy’ubuvuzi bw’ibanze, bahabwa icyemezo (transfer), yo kujyanwa ku bitaro bya Muhororo, ntabwo twamenya niba banyweye iyo miti kuko na bo bararwaye ntacyo batubwira.”
Gitifu JMV Barekayo yakomeje agira inama abaturage kureka ingeso zo kuraguza ngo bafate abajura kuko hari izindi nzego zibishinzwe, agira inama abaturage kandi kujya bagana ivuriro mu gihe bagize ikibazo cy’uburwayi.
Yagize ati: “Imiti gakondo ntago ari yo yafasha abaturage gufata abajuru kuko hari uburyo bwizewe bwo gukurikirana ibyaha hatanzwe ibirego mu bugenzacyaha, n’izindi nzego z’ubuyobozi. Kwiruka mu buvuzi gakondo ntago ari byo twabagiramo inama kuko hari izindi nzego zibishinzwe.”
Umuyobizi mukuru w’ibitaro bya Muhororo yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko batangiye kwakira aba barwayi ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2023.