Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kageyo, umusore yarwanye na se bapfa ko yari agiye gukubita nyina agafuni, birangira umusaza ahasize ubuzima.
Uyu musore yarwanye na se mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki 05 Ukwakira 2023.
Uyu musaza ngo yarasanzwe agirana amakimbirane n’umugore we, umwana wabo babanaga niwe wajyaga abakiza ubwo babaga barwanye, nk’uko abatangamakuru babivuga.
Tuyiringire Léonard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musore yarwanye na se bikarangira amwishe, ubwo se yaragiye gukubita nyina ifuni akamuhusha bikarangira ariwe ayikubise mu mutwe.
Yagize ati: “Bamaze kumuguranira inka bakamuha into ngo bamwongeye ibihumbi 20 frw noneho aha umugore we ibihumbi 10 frw nawe agumana ibihumbi 10 frw ariko umusore we yashakagaho ibihumbi 5000 frw arayamwima, ajya mu kabari noneho atashye aza atonganya umugore we amubaza impamvu atatetse nibwo yashatse kumukubita ahungira mu cyumba cy’umuhungu we agiye kumukubita ifuni ayikubita mu mutwe uwo musore arakomereka bararwana.”
Irondo ry’umwuga ryahise ritabara rirabakiza bashaka no kujyana uyu musaza kwa muganga, umugore arabyanga nk’uko gitifu yakomeje abivuga.
Yagize ati: “Abanyerondo bashatse ko umusaza bamujyana kwa muganga kuko babonaga ariwe umeze nabi umugore we arabyanga ahubwo asaba ko bajyana umuhungu we ngo kuko ariwe abona utameze neza nibwo bahise bagenda bose babasiga aho.”
Bakeka ko irondo rimaze gutaha umusore hari ibindi bintu yakoze umusaza byatumye apfa, kubera ko umugore bwakeye mugitondo ahamagara Umukuru w’Umudugudu amubwira ko umugabo we yapfuye.
Amakuru Igihe yakomeje kumenya ni uko umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ngarama ngo ukorerwe isuzumwa, naho uyu musore na nyina bafungiye kuri sitasiyo RIB ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.