Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Abarimu b’indashyikirwa bateye abandi ishyari ryiza

Mu ntara n’umujyi wa Kigali, abarimu b’indashyikirwa bagenewe ishimwe bahabwa mudasobwa ndetse na moto ifite agaciro ka miliyoni 1.8 frw kuri buri wese.

Umwalimu SACCO, wahembye abarimu bahize abandi mu gukoresha neza inguzanyo n’abarushije abandi kwizigamira binyuze muri iyi Koperative mu gihugu hose, iki gikorwa cyabaye ejo ku wa Gatanu taliki 06 Ukwakira 2023.

Mukaremera Marie Rose, umwarimu watanze ubuhamya bwo kuba yariteje imbere mu mujyi wa Kigali agahembwa Moto, yatangaje ko abikesha gukorana neza na Mwalimu SACCO.

Yagize ati: “Maze kubona igihembo nk’umwarimu, mbikesha inguzanyo y’Umwalimu SACCO, nasabye inguzanyo ncaka kwiteza imbere nka mwarimu, numva ko nayabonaho kandi nkagira icyo nyakoresha, ndahashimira ibyo Umwalimu SACCO adukorera, ubutaha byaba byiza hariya hari moto bahashyize imodoka.”

Yakomeje ashimira Leta yashyize amafaranga mu Umwalimu SACCO kugira ngo afashe abarimu kwiteza imbere.

Dr Bahati Bernard, Umuyobizi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’igenzura ry’Amashuru NESA, mu izina rya Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko yishimiye no kwifatanya na Umwalimu SACCO.

Yavuze ko abahawe ibihembo n’uwatanze ubuhamya bwatanzwe bigaragaza ko ari urugero rw’ibishoboka ku byo Mwalimu SACCO ashobora kugeza ku barimu.

Ati: “Ni urugero rw’ibishoboka ku byo Mwalimu SACCO ishobora kugeza ku barimu. Sinzi niba Rose ibyo amaze kugeraho nk’umwarimu n’umushahara we byashoboka ko byakwemera unyuze mu yandi mabanki, biragoye, bishobora kuba byashoboka ariko biragoye.”

Yongeyeho ati: “Umwalimu SACCO rero yaje gukora inshingano ikomeye cyane yo gutuma umwarimu abasha kugera ku nguzanyo akabasha kwiteza imbere. Hari benshi biteje imbere kubera Umwalimu SACCO.”

Yakomeje avuga kandi ko byaba byiza Umwalimu wahize abandi ahembwe imodoka nk’uko uwatanze ubuhamya yabigarutseho.

Laurence Uwambaje, Umuyobizi Mukuru w’Umwalimu SACCO, yavuze ko Koperative Umwalimu SACCO itazahagarara guteza umwarimu imbere.

Ati: “Umuguzi wa Serivisi za Koperative Umwalimu SACCO ni na we munyamuryango wayo by’umwihariko, kandi ni na we mushoramari, bityo SACCO yishimira cyane uruhare rw’abanyamuryango bayo bagira mu kuyiteza imbere. Ntituzatezuka ku nshingano mu guhugura abanyamuryango mu mishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere.”

Mu guhemba abarimu bahize abandi mu turere hose, hatoranyijwe abahize abandi ku rwego rwa buri ntara n’umujyi wa Kigali hatanzwe moto 5 aho imwe ifite agaciro ka miliyoni 1.8Frw (Frw1 887 310).

Kandi hanatanzwe mudasobwa 63, imwe ifite agaciro k’amafararanga ibihumbi 460Frw n’ibikombe 30 kimwe gifite agaciro k’amafararanga ibihumbi 150 000Frw byo byagiye bigenerwa ibigo by’amashuri.

Mwarimu Mukaremera Marie Rose ahabwa indi mpano

SRC:Umuseke

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU