Mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushikiri, Akagari ka Rugarama, mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro batema inka 7 z’abaturage 3 batandukanye.
Aba bantu bataramenyekana batemye inka 7 z’abaturage 3 ku buryo bukomeye cyane, ubuyobozi ku bufatanye na Veterineri bwahise bufata icyemezo cyo kubaga zimwe muri izo nka aho kugira ngo zipfushe.
Munyana Josette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, yatangarije Ikinyamakuru rubanda.rw ko k’ubufatanye n’inzego z’umutekano bahise batumiza inama bakihanganisha abaturage n’abagizweho ingaruka zo gutemerwa inka.
Yagize ati “Abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro maze bajya mu biraro batema inka 7 z’abaturage batatu harimo babiri bavukana, nk’ubuyobozi dufatanyije n’inzego z’umutekano twakoresheje inama duhumuriza abatemewe inka n’abaturage muri rusange.”
Gitifu Munyana yavuze ko abaturage bakwiriye kujya bicungira umutekano, bakubaka ibiraro bagashyiraho n’umushumba uzajya azicungura umutekano, kuko bigaragara ko abatemewe inka bubatse ibiraro ariko baba bari hafi yabyo kumanywa gusa bagiye kuzigaburira gusa.
Bruno Rangira, Umuyobozi w’Akarere ubwo yatangizaga Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’ubudaherabwa mu Murenge wa Mushikiri ku wa kabiri taliki 03 Ukwakira 2023, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko hari abantu bagenda bigamba ko bazakora ikibi ngo nzakora ikintu runaka, ngo azambona cyangwa bigamba kuzagira icyo bakora kiganisha ku bugizi bwa nabi, aho wumvise umuntu nk’uwo watanga amakuru.
Hari amakuru avuga ko hari abantu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bacyekwaho ubwo bugizi bwa nabi.