Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke:Abantu 10 bagwiriwe n’umukingo bamwe muri bo bahuye n’ibyago bikomeye

Mu karere ka Nyamasheke ubwo abantu barimo bubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi, umukingo wagwiriye abantu 10 hapfa babiri.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere Taliki 02 Ukwakira 2023, byabereye mu Murenge wa Gihombo.

Muhayeyezu Joseph, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa 10h30′.

Nyuma y’uko umukingo ugwiriye aba bantu, itaka ryaridutse rirabatwikira nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga.

Yagize ati “Tukimenya ayo makuru twahise tujya gutabara abo bantu ngo dutabare ku gihe, bagwiriwe n’umukingo dusanga itaka ryabatwikiriye. mu bantu 10 twakuyemo twasanze babiri muri bo bapfuye, abandi umunani bararembye, bahise bajyanwa ku bitaro bya Mugonero ngo bitabweho n’abaganga.

Muri abo umunani harimo bane barembye bikabije, abandi bane bakomeretse byoroheje nk’uko Meya wa Nyamasheke yabitangaje.

SRC:Bwiza

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!