Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023, mu masaha ya Saa tanu n’iminota mirongo itatu z’ijoro, Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB gitanze igisubizo ku barimu basabye guhindura ibigo bakoraho ( Transfer).
Uburyo bwo kumenya igisubizo wahawe, ni ukwinjira muri system wanyuzemo usabiramo, ukajya ahanditse transfer, ukareba imbere. Igisubizo kiri mu buryo bubiri;
1. Not transferred: Iri jambo riri mu ibara ry’umutuku, risobanuye ko utoherejwe aho wifuje. Ndetse nureba hejuru urasanga handitseho izina ry’ishuri usanzwe ukoreramo.
2. Transferred: Iri jambo riri mu ibara ry’icyatsi, risobanuye ko woherejwe aho wifuje kwimurirwa. Nureba hejuru urasanga handitseho izina ry’ishuri rishyashya wasabye kujyaho.
Ushaka kureba igisubizo cyawe nyura muri iyi link ushyiremo Password na nimero ya telephone yawe ubundi ukurikize amabwiriza.