Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge:Nyamirambo isoko ryo mu Miduha ryibasiwe n’inkongi rirashya bikabije.

Mu Karere ka Nyarugenge, Mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama kuri uyu wa mbere, ku isoko rizwi nk’irya Miduha ryibasiwe n’inkongi y’umuriro hangirika ibirimo imyaka n’ibindi bikoresho.

Iyi nkongi yagaragaye mu masaha ya saa 14h:00 abari aho bakimara kubona umuriro bakwira imishwaro bamwe bagerageza kurokora bimwe mu bicuruzwa bitari byagahiye.

Bamwe mu baganirije Ikinyamakuru Bwiza, dukesha iyi nkuru, bavuze ko nabo batunguwe no kubona umuriro. Abandi bagakeka ko waba watewe na sirikwi (Circuit) yatewe na Fusible ishaje, abandi bakavuga ko ishobora kuba yatewe n’umusuderi warimo asudira.

Bakomeza bavuga ko hangirikiye ibitari bike, ikindi ngo bamwe bababoneyeho bitwikira uyu muriro barasahura ubu basigaye iheruheru, bariyambaza Leta ngo igire icyo yabafasha dore ko iri soko nta bwishingizi rigira.

Umwe ati “Inkongi yabaye mpari yatewe n’umusuderi warimo asudira, ariko biranashoboka ko yaba yatewe na Fusible ishaje. Ibintu byinshi byangiritse twirwanyeho turokora bimwe na bimwe kugeza ubwo polisi ije ikatugoboka ikazimya umuriro.Gusa turasaba Leta ubufasha ko yazatugoboka ikaduha ubufasha ku byahatikiriye kuko isoko nta bwishingizi rifite. Ahanini ibyangiritse ni ububiko( Depot) bw’imyaka nk’ibishyimbo, amavuta, n’ibikoresho by’abanyeshuri.”

Ubwo hari hashize akanya gato iyi nkongi itangiye imodoka ebyiri za Polisi Ishami rishinzwe kuzimya Inkongi z’umuriro zaje zifatanya n’abaturage barazimya ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.

Iyi nkongi yaje nyuma y’aho nta minsi ishize hari indi nkongi yibasiye inyubako ya L’Espace ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali yangize bimwe mu bikoresho by’agaciro kanini, kandi mbere yaho nanone hari iyibasiye agakiriro ka Gisozi nabwo benshi barahahombeye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!