Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Iphone zigiye gukomanyirizwa mu nzego za Leta mu Bushinwa

Leta y’Ubusinwa irimo gutegura guhagarika ikoreshwa rya telefoni igezweho yo mu bwoko bwa Iphone, mu nzego zitandukanye za Leta n’ibigo biyishamikiyeho bifite amakuru y’ingirakamaro ku Bushinwa.

Ibi bikozwe mu rwego rwo kurinda kurushaho amakuru y’ingenzi y’iki gihugu, ndetse no kwiyomora ku ikoranabuhanga rituruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abakozi barebwa n’iyi ngingo batangiye kubuzwa kujyana iphone ku kazi, uretse inzego zahise zihabwa amabwiriza ku ikubitiro, Leta y’abashinwa iranateganya kugeza aya mabwiriza mu bigo byose bigenzurwa na Leta.

Ngo mu rwego rwo kurinda amakuru y’igihugu, Leta y’Ubushinwa, imaze igihe irimo gukora ubukangurambaga no gushyiraho amabwiriza abuza abakozi kujyana ibikoresho bimwe na bimwe by’ikoranabuhanga ahantu hari amakuru y’ingirakamaro kuri Leta.

N’ubwo nta mabwiriza yanditse aratangwa cyangwa ngo hamenyekane umubare nyakuri w’ibigo bizarebwa n’iki cyemezo, Sosiyete y’abanyamerika ya Apple, ikora telefoni zo mu bwoko bwa iphone, yatangiye guhomba cyane ko Ubushinwa ari ryo soko rya kabiri mpuzamahanga, nyuma ya Leta Zunze ubumwe za Amerika nyirizina, ricuruza iphone ku bwinshi.

Agaciro ka 3.4% ni yo ngano y’imigabane imaze kugabanuka kuva ku wa kane aya makuru agiye hanze.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!