Minisiteri y”Uburezi ibinyujije mu kigo cy’lgihugu Gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga ibikorwa byose bigendanye n’ibizamini bya Leta binyuze muri SDMS kuva umunyeshuri yiyandikishije gukora ibizamini kugeza ku itangazwa ry’amanota, ndetse n’ishyirwa mu myanya ku banyeshuri bajya mu mwaka wa mbere (S1) n’uwa kane (S4) w’amashuri yisumbuye.
Kubera iyo mpamvu, NESA yateganyije inama y’Abayobozi b’amashuri yisumbuye y’inyigisho rusange,ubumenyingiro ya Leta, ayigenga n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, kwitabira inama ikazabera ku karere ,ku itariki ya 6 Nzeri 2023 guhera ku saa mbiri mu gitondo (8h00).
Soma ibaruwa yose hano