Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Isi yahura n’akaga ibidukikije bifashwe nabi- Madamu Jeannette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame, yasabye Abanyarwanda n’abandi bose muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije,  agaragaza ko isi yahura n’akaga mu gihe byafatwa nabi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023,mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi ubwo abana 23 b’ingagi bavutse bahabwaga amazina ku nshuro ya 19.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yagaragaje ko abantu bakwiye kubungabunga ibidukikije kuko mu gihe bitakorwa isi yahura n’akaga.

Yagize ati: “Ndabashimiye abaturage ba Musanze uburyo mwatwakiye ,ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima mu buryo bukwiriye dusabwa kubana neza nabyo.”

Madamu Jeannette Kagame

Mu butumwa bwatanzwe n’abashyitsi batandukanye bwagiye bugaruka ku kamaro iyi pariki ifitiye u Rwanda by’umwihariko abayituriye, aho bibukijwe ko iyo babungabunze urusobe rw’ibinyabuzima umusaruro ubageraho ntakabuza.

Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RDB

Umuyobozi w’Ikigo Cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi yagaragaje ko umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wiyongereho 56% aho yibukije abaturarwanda gukomeza kwita ku bidukikije babungabunga inyamaswa zibarizwa muri pariki y’ibirunga.

Yagize Ati:”Turashima cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo, ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, ubukerarugendo bwazamutseho 56%, bisobanuye ko n’uruhare rwa 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye, mukwiye gukomeza kubungabunga ibidukikije.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!