Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kirehe: SEDO yasanzwe mu ishyamba yapfuye nta myenda yambaye.

Abaturage bo mu Kagari ka Ntaruka, Umurenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, batewe urujijo n’urupfu rw’umuyobozi wabo, Théodomile Ndizeye, wari Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Ntaruka (SEDO), nyuma yo gusanga umurambo we ku musozi mu ishyamba.

Mu makuru twahawe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi, bavuze ko abana aribo babonye uwo murambo, ubwo bari mu ishyamba batashya (inkwi).

Umwe ati “Mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abana nibo babonye uwo murambo ubwo bari bagiye guhwehura (gutashya), baratabaza, abaturage bahageze basanga ni umurambo wa SEDO wabo”.

Ngo aho uwo murambo bawusanze, ni muri metero zirenga 200 uvuye ku nzira yerekeza ku Kagari ka Ntaruka, aho yari asanzwe akorera nk’uko undi muturage abivuga.

Ati “Kuva aho twasanze uwo murambo, hari metero zirenga 200 kugera ku muhanda, nta kintu na kimwe twasanze yambaye. Birashoboka ko ari abagizi ba nabi bamwishe baranamwambura, kuko ni mu nzira ugana ku kazi, biragaragara ko yavaga ku kazi ataha. Urupfu rwe ruteye urujijo kandi rwatubabaje cyane”.

Bavuga ko uwo muyobozi yari afite umugore n’abana babiri, aho yari amaze umwaka umwe ari umukozi w’ako kagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, Williams Munyaneza, yemeje iby’urwo rupfu rwa SEDO, avuga ko ayo makuru yamugezeho ubwo yari mu nama mu karere ka Ngoma.

Ati “Ayo makuru ni yo, ariko njye ntabwo ndahagera nari mu nama i Ngoma, ubu ndi kwerekezayo ngo ndebe menye uko bimeze n’impamvu zabyo”.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!