Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Bugesera: Nyamata umwanda ntuvugwaho rumwe.

Bamwe mu bafite ibyo bakorera ahazwi nko ku Gahembe mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, barinubira umwanda ukomeje kuhagaragara kuko kompanyi itwara ibishingwe itinda kubikora, ngo ahubwo ikaza ibaca amande, mu gihe iyi kompanyi yo ivuga ko ibitwarira ku gihe, kandi ko abo ku Gahembe banze gukorana na yo.

Ubwo umunyamakuru yageraga aha ku Gahembe, yabonye umwanda uhagaragara, urimo amacupa ya pulasitike nโ€™ibindi.

Bamwe mu bahakorera biganjemo abakanishi, bavuga ko kuba uyu mwanda ugaragara muri aka gace, biterwa no kuba, kompanyi itwara imyanda itinda kuhagera, rimwe na rimwe ngo bagacibwa amande.

Umwe yagize atiย โ€œUyu mwanda twawutoraguye gutyo tuwushyira aha twategereje imodoka twarayibuze.โ€

Umuyobozi wa Kompanyi ya HPS, Shyaka John avuga ko abo bafitanye amasezerano yโ€™imikoranire, babatwarira ibishingwe ariko aba bo ku Gahembe, ngo banze gukorana nโ€™iyi kompanyi.

Yagize atiย โ€œHari umuntu ugira imyanda ikaba myinshi bitewe nโ€™Impamvu yagize mbere yโ€™uko igihe kigera cyโ€™uko tujyayo. Naho gutinda ntabwo tujya turenza igihe twumvikanye na bo.โ€

Avuga ko kuba hari abacibwa amande, ari uko badakorana nโ€™iyi komanyi. Atiย โ€œUfite amasezerano yโ€™uko dukorana nta mande bashobora kumuca, ahubwo abo babivuga benshi cyane nkโ€™abo bo ku Gahembe ni abantu banze gukorana na Kampani ahubwo bumva ko bashobora kubishyira mu mirima ibegereye.โ€

src: RadioTv10

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU