Mu kagari ka Gasagara, mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali , abafasha inzego z’umutekano mu kurwanya kanyanga ubwoba ni bwose ko bashobora kugirirwa nabi.
Nyuma yifatwa ry’uwatekaga Kanyanga witwa MURAMIRA Emile w’imyaka 33 y’amavuko,akaba yarayikwirakwizaga mu baturage amaze kuyiteka nabo bakabayicuruza.
Ubwo Muramira yafatwaga, hari abaturage bari bariye karungu bitwaje imihoro biteguye guhangana n’inzego z’umutekano zibakumira.Gufata no gutsimbura Muramira aho yafatiwe byateje umutekano muke kuko hari abarwanaga badashaka ko ashyikirizwa ubuyobozi.Dore ko bagerageje gutera amabuye,abayobozi n’irondo ry’Umwuga, ariko biba iby’ubusa birangira atawe muri yombi,akaba yaramaze gushyikirizwa urwego rw’ubugenza cyaha RIB.
Kugeza ubu ubuyobozi bwamaze gufata ingamba ko bagomba gahashya kanyanga muri aka gace igacika burundu. Ubuyobozi buvuga ko igikurikiyeho ari uguhiga bukware abayicuruza bagafatwa bakaryozwa ibyo bakora bitemewe.Inzego zibanze zakunze kugira inama abaturage kwirinda gucuruza ibiyobya bwenge,cyangwa guteka kanyanga,kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ariko usanga hari abatabyumva bagakomeza kubicuruza no guteka Kanyanga.
Nyuma yogufata Muramira watekaga kanyanga,hari undi muturage witwa Nshimyumuremyi Jean Marie uzwi ku izina rya Gipusi wahoze ashinzwe umutekano mu mudugudu nawe yafatanywe kanyanga irondo rikamufata,bigateza akavuyo bituma abasha gucika inzego z’umutekano.
Abagiye gutanga ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge bafite impungenge zo kuzagirirwa nabi.Amakuru twahawe n’umuturage utashatse ko tumuvuga amazina, avuga ko uyu Nshimyumuremyi Jean Marie yigeze kuvuga ko azafatwa nta bati(isakaro) rizima uwitwa Karuranga Jean Pierre asigaranye kunzu atuyemo.
Ni mugihe uyu Karuranga Jean Pierre afite impungenge kuko ngo yabwiwe n’abantu batandukanye ko Nshimyumuremyi Jean Marie agenda yigamba agira ati:”Uriya perezida wa ibuka we turamurwaye ariko tuzamwemeza“.Mu mezi ashize hari abiraye mu rutoki rwe barararika gusa nta n’umwe wafashwe ngo aryozwe ibi.
Uyu Nshimyumuremyi, yaduhamirije ko yabivuze ariko byarangiye asabye imbabazi yagize ati:”Nibyo pe narabivuze,ariko namusabye imbabazi no ku kagari badutumyeho, ariko twabivugiye aho nari nahungiye ku Karambo (i Mbandazi) twarabikemuye”
Ibi birikuvugwa mugihe ibikorwa by’urugomo bikomeje kuvugwa hirya no hino, iyo umuntu anywa ibiyobya bwenge, ashobora gukora ibikorwa by’urugomo,bitewe n’ibyo aba yanyweye,ni mugihe kandi mu nteko y’abaturage yateranye kuwa Kabiri tariki 22/08/2023,uyu Nshimyumuremyi Jean Marie yafashe icyemezo ahagaze imbere y’abaturage mu nteko,asaba imbabazi ubuyobozi n’abaturage ko atazongera gucuruza ibiyobyabwenge (kanyanga),twaraganiriye atubwira ko atakongera kubigerageza.