Ejo Ku wa 25/8/2023 mu karere ka Musanze habereye inama yahuje abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu turere dutatu tw’Iburengerazuba, muri iyi nama Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagaragaje uko yamenye iyimikwa ryakozwe n’Abakono mu Kinigi.
Inama yitabiriwe nβabavuga rikumvikana basaga 700 bo mu Turere dutanu rugize iyi ntara yβAmajyaruguru nβutundi dutatu two mu Burengerazuba Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.
Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, yahamagawe nβUmugaba Mukuru wβIngabo amubwira ko hari abofisiye mu Ngabo zβu Rwanda yafunze βkuko bari mu bintu bidasobanutseβ.
Ngo umwe muri abo basirikare, yari mu butumwa bwβakazi mu mahanga, ariko aza kubeshya agaruka mu gihugu kugira ngo yitabire uwo muhango. Umugaba Mukuru wβIngabo ngo yabwiye Umukuru wβIgihugu ko ibyo bintu abo basirikare bari bagiyemo, ari ibyβamoko, ko bifite intera ndende.
Ati βArambwira ati hari abantu bitwa abakono bashaka kwimika umwami wabo [β¦] nti uwo mu-colonel wagize neza kumufunga nti ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyoβ.
Perezida Kagame ngo yabajije Umugaba wβIngabo abasivile bari bitabiriye bo icyo yabakoreye kuko aba colonel bo yari yabafunze, undi amusubiza mu magambo yumvikanisha ko adashinzwe abasivile. Aseka, Perezida Kagame ngo yamusubije ko abasivile agiye kubamufasha kuko bose abashinzwe.
Ni ko guhamagara inzego zitandukanye, abasaba ko bikurikiranwa, batangira kumubwira amazina yβabantu bitabiriye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri wβUbutegetsi bwβIgihugu. Perezida avugako yamuhamagaye amubaza ibyo barimo ariko akumva arimo amubeshya beshya amubaza niba ari umukono, Gatabazi abura ibyo asubiza, Perezida aramubwira ati:”Gatabazi uri igisambo (…)”
Ati βNasanze abenshi ari abo muri FPR, ndabahamagaza nti ni ibiki mwagiyemo. Nti ‘Visi Meya ibi ni ibiki’, ati’ barambwiye ngo babitangiye uruhushya’, nti ‘ni inde wabitangiye uruhushya?β
Perezida Kagame yumvikanishaga ko uwo Visi Meya wa Musanze [yakuwe ku mirimo ye], Andrew Rucyahana Mpuhwe, ari we wari ukwiriye gusabwa uruhushya ariko ko atari azi uwatanze uruhushya mu gace ayobora.
Ati βNti ubu koko mwarironze, mushyiraho umuyobozi, nti ubu u Rwanda ko rufite bene ayo moko menshi, nibujya gucya undi agashyiraho ibindi [β¦] ubwo ni ko hagendamo abapolisi, abasirikare, ba visi meya, mwasigarana ikihe gihugu?β.
Yakomeje ati βIkintu cyo kwironda mu moko cyaje gute mu bumwe bwβAbanyarwanda, mu iterambere?β.
Umukuru wβIgihugu yakomeje abaza abari bitabiriye iyi nama ati βNitwigabanya mu moko, u Rwanda ruzasigara ari urwa nde? Igikurikiraho, muraza kurwana, murabirwaniramo, murarwanira mu busa, mutware ubusa, hasigare ubusa. Ni mwe nkomere za mbereβ.
Perezida Kagame yavuze ko akibyumva, ibyo yaketse ni uko hari ikindi kibyihishe inyuma ku buryo yabonaga ko ari nkβikintu gituritse gihishe byinshi.
Yakomeje ati βUwo mwagiraga umuyobozi wβumuryango, baje kumbwira ko ariwe ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe [β¦] amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindiβ.
Ngo nyuma yβuko bamwe bakoze agatsiko kabo, abandi ba rwiyemezamirimo bo mu Ntara yβAmajyaruguru babuze aho bamenera, biyemeza na bo gushinga ibyabo mu buryo bwo kwirwanaho ku buryo byavuye mu moko asanzwe yβAbanyarwanda bigera muri ya yandi atatu yazanywe nβabakoloni [Abahutu, Abatwa nβAbatutsi].
Usibye ibyo, ngo isesengura ryakozwe ryagaragaje nβibindi bikorwa byβinzangano biba mu Ntara yβAmajyaruguru ku buryo umuturage umwe yifata, akaragira amatungo mu murima wa mugenzi we batumvikana, undi na we akabyuka mu gitondo, agafata umuhoro agatema amatungo yβundi.

