Bamwe mu bahemberwa mu mwalimu Sacco bavugako bashobora kuba baragurishijwe ntibabimenye doreko birirwa bakatwa amafaranga ngo y’ubutumwa kandi serivisi ntayo bahabwa,ubuyobozi bukabirebera bukaryumaho.
Uyu Kayitana kandi yanenze inteko rusange ya Koperative Umwalimu Sacco avuga ko ari baringa.
Yavuze ko kandi kuba abanyamuryango hari inguzanyo batinda kubona bituruka ku kuba Koperative ubwayo iba igomba kubahiriza amategeko hagamijwe kwirinda ibihano ngo na cyane ko inguzanyo batanga ari nyinshi.
Mu magambo ye yagize ati ” Kubijyane no service zo kubitsa no kubikuza zikunda kugira ikibazo cyane , ni ibisanzwe kuko hari ubwo abarezi bahemberwa rimwe mu Turere twose bose bagiraho rimwe hakavuka ikibazo ariko ntigitinde kuko iyo tubibonye duhita tubikurikirana.Turabasaba kwihangana kuko turi gushaka uko twagikemura mu buryo burambye bigendanye no kwagura uburyo byakorwaga muri ‘System’.
Hari igihe twanga guhita tubwira abanyamuryango bacu kubera ko tuba tubona ko ikibazo ari igisanzwe kidatinda , ariko iyo byanze nibwo duhita dutanga itangazo kubanyamuryango bacu”.
Ku bijyane no kuba abanyamuryango ba Umwalimu Sacco bakatwa amafaranga 20 RWF no mu gihe ‘Mobile Banking’ itarimo gukora , uyu muyobozi yavuze ko ataribyo kuko ngo iyo ari ikibazo rusange cyavutse aya mafaranga bayakuraho ntibayakatwe.
Uwambaje Laurence, yavuze ko kandi abarezi batinda kubona inguzanyo biterwa akenshi nuko nabo babashaka kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Yagize ati ” Kubasaba inguzanyo bagatinda kuzihabwa nababwira ko biterwa n’ibihe Bank iri kunyuramo, hari igihe tuba tutubahirije ibipimo bijyanye n’ibyo dusabwa kuko ntabwo bank ikorera mu kirere gutyo gusa , ikora yubahiriza ibyo isabwa.
Hari ibyo bita ibipimo , bakavuga ko mu bijyanye n’imicungire myiza y’ikigo cya Bank , iyo gitanze inguzanyo k’umutumgo bwite w’ikigo ntabwo yakagombye kurenga 80%, rero kubera ko twe dufite abanyamuryango benshi kandi ubuzima bwabo akaba ari inguzanyo, harimo abafata inguzanyo y’Amafaranga make ariko kubera ko ari benshi nayo akaba menshi.
Icyo gihe rero iyo tumaze kubona ko hari ibipimo twamaze kurenza, tukaba twarengeje ariya 80% kugira ngo natwe tudahabwa ibihano bya ‘Central Bank’ , dutangira kujya tubaha gahoro ugereranyije nuko byihutaga”.
Yakomeje agira ati” Nabo barabizi ko byihutaga kuko,umunyamuryango yararaga yohereje kuri Email ubusabe bwe mu gitondo akaza gufata amafaranga ariko ubu tugenda dushyiramo uko gutinda kandi twarabibamenyesheje , kugira ngo twubahirize ibyo bipimo ariko bitavuze ko ariko bihora”.
Laurence, yemeza ko nyuma y’uko abarimu bongerewe amafaranga y’umushahari , batangiye kwemererwa inguzanyo y’Amafaranga menshi , bajya kuyasaba bakabikorera rimwe niyo ikaba impamvu.
Uyu muyobozi yemeza ko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka , abanyamuryango basabye amafaranga agera kuri Miliyari 12 , naho kuva mu kwezi kwa Mutarama 2023, Koperative ya Umwalimu Sacco, imaze gutanga inguzanyo ya Miliyari 150 zafashwe n’abanyamuryango , bigatuma ibipimo byashyizwe birenga mu gihe cyo gutanga inguzanyo abasabye bakajya bazihabwa gahoro gahoro ugereranyije nuko byari bisanzwe.
Ubuyobozi bwa Umwalimu Sacco, bwijeje Abanyamuryango ko Mobile Banking irigushakirwa umuti mu buryo burambye ariko nabo bagasabwa kumva Impinduka zibaho , ziva mu ikoranabuhanga ndetse no mikoranire hagati yabo n’ikigo.
Kugeza ubu , Umwalimu Sacco ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 155 mu gihugu hose.