Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Abaturiye Sebeya bahumurijwe basabwa kwimuka.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahumurije abaturage baturiye Sebeya muri metero 10 bari bahawe tariki 10 Kanama 2023 kuba bimutse ariko n’abandi batuye muri metero 50 bagerwaho n’ingaruka za Sebeya basabwa kuhimuka.

Bamwe mu baturage bari barakodesherejwe na Leta mu mezi atatu nyuma yo gusenyerwa n’ibiza bari batangiye ibikorwa byo kubaka kuri Sebeya batinya ko nibasohorwa mu mazu bakodesherezwa bazabura aho kuba.

Ibi byatumye inzu zigera kuri 80 zitangira kuzamurwa ku nkengero za Sebeya kandi zishobora kubashyira mu kaga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, aherekejwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, n’umuyobozi wa Polisi bijeje abaturiye Sebeya ko Leta itagamije kubasenyera ahubwo ishaka kubarinda ingaruka za Sebeya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagize ati “Tubyumve kimwe, Ntitwaje gusenya amazu yanyu, twaje mu bikorwa by’ubutabazi, mugaturana na Sebeya itangije ubuzima bwanyu. Abatuye muri metero 10 bagomba kuhava nk’uko biteganywa n’itegeko ariko abandi batuye aho bagerwaho n’ingaruka za Sebeya na bo turabafasha kwirinda ko yabageraho.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko byagaragaye ko hari abaturage batuye kure ya Sebeya ariko ishobora kubageraho, avuga ko hari gukorwa isesengura n’abahanga rizagaragaza abatuye kure ya Sebeya bakwiye kwimurwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko nk’urwego rushinzwe umutekano batarebera ko Sebeya ihungabanya umutekano w’abaturage.

Agira ati “Sebeya yangiza umutekano w’abaturage, icyo twifuza ni uko abaturage batekana bagatura mu mahoro, icyo Leta irimo gukora ni ugukora ibikorwa bitanga umutekano.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko izakomeza kuba hafi abaturage kandi abadafite aho kuba izakomeza kubafasha mu gihe hakigwa igisubizo kirambye ku baturiye Sebeya, naho abaturage bakodesherejwe bazakomeza gukodesherezwa mu kwirinda ko bakomeza kubaka kuri Sebeya.

Abaturage baturiye Sebeya bavuga ko uyu mugezi ukwiye kwagurwa ndetse abaturage bakemererwa kubaka inzu zikomeye zishobora guhangana n’amazi mu gihe Sebeya yaba yabateye.

Ingaruka za Sebeya zigaragaza ko hari n’abaturage basenyewe na Sebeya ntibajya mu nkambi bacumbikirwa n’abandi baturage none ntibigeze bahabwa inkunga y’ibiribwa, bagasaba ko bagerwaho n’ubufasha.

Ibikorwa byo kugaragaza abagomba kwimuka no gukurwa ku nkengero za Sebeya bigomba kurangira mbere y’imvura izagwa muri Nzeri 2023 hirindwa ko yatwara ubuzima bw’abaturage.

Cyakora ku kibazo cy’abaturage basaba ko nibasaba kwimurwa bazahabwa ingurane, MINALOC yatangaje ko iri mu bikorwa by’ubutabazi itari mu bikorwa by’inyungu rusange, cyakora abaturage babwiwe ko abazimurwa inyuma ya metero 10 bazagumana uburenganzira ku butaka bwabo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!