Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rurageretse hagati y’umuyobozi wa ADEPR n’uwahoze ari umuvugizi wungirije

Itorero ADEPR rikomeje gutanga amakuru atandukanye, gusa ubu inkuru iriho ni ihangana hagati y’umuyobozi wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, n’uwahoze ari umuvugizi wungirije Pastor Karangwa John.

Nyuma y’uko Pastor Ntakirutimana yanze gushyira mu bikorwa ibyo yari yasabwe, n’umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaie, byo kwemera gukurwa ku nshingano, ubu noneho uwahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR, Pasiteri Karangwa John, yateye utwatsi ibyo kumuhagarika mu nshingano, ahubwo asaba Pasteri Isaie kwegura cyangwa akeguzwa.

Ku italiki 21 Nyakanga 2023, ni bwo Pastor Ndayizeye Isaie, uyobora ADEPR mu Rwanda, yari yandikiye Pastor Karangwa John, amumenyesha ko amuhangaritse ku nshingano ze.

Ku italiki 30 Nyakanga 2023, nyuma y’iminsi 9, Karangwa John, yasubije ibaruwa ya Isaie, amubwira ko we atari we wamwimitse nka Pastor, ahubwo agomba kwegura.

Mu ibaruwa, umurunga.com, wabashije kubona, ni uko uyu Karangwa John, yashubije Isaie, amwemerera ko ibaruwa imuhagarika ku nshingano yamugezeho, gusa amwibutsa ko nk’uko atari we wamuhaye inshingano za gishumba, nta n’uburenganzira cyangwa ububasha  afite zo kumweguza.

Karangwa agaruka ku kuba yarahawe inshingano za gishumba Isaie akiri muto, avuga ko izo nshingano yazihawe mu 1989, aho agaragaza ko yahawe inshingano Ndayizeye Isaie, uyobora ADEPR mu Rwanda kuri ubu, akiri  muto cyane, ndetse ko yakoze ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye za ADEPR, kuva hasi kugera mu bushori shori aho yabaye umuvugizi wungirije, kandi yihamiriza ko ngo yujuje inshingano neza, ndetse mu bagabo atanga, na Ndayizeye Isaie, wamuhagaritse nawe akamweguza,

Karangwa akomeza kwitsa ko nta cyaha umutima we umushinja cyatuma ahagarikwa ku nshingano ngo uretse kumuziza ibwiriza butumwa.

Ibwiriza butumwa bwiza rifatwa nk’icyaha muri ADEPR, kandi ari umwe mu mihamagaro yabo?

Mu itorero ADEPR, ubusanzwe kubwiriza ubutumwa si icyaha cyangwa icyasha, ahubwo akenshi iyo umuntu uba muri iri torero agiye guteranira mu rindi torero cyangwa idini, aba agomba kubisabira uburenganzira byaba ngombwa agahabwa n’icyemezo gishobora kumucira amayira,

Aha ni naho ruzingiye, n’ubwo Karangwa adasobanura neza niba nta ruhusa yasabye, akomeza avuga ko bimwe mu byagendeweho afatirwa imyanzuro itaramunyuze harimo kuba ngo yarateraniye mu cyo bita ayandi madini, Karangwa avuga ko n’ubwo Ndayizeye Isaie amushinja guteranira mu yandi madini, ngo yari yateraniye aho yise ADEPR –PCIU, kandi ahamya ko ari itorero ryabo, atari andi madini.

Karangwa ahera aha ananenga Ndayizeye Isaie, aho avuga ko yateraniye muri Kiliziya Gatulika, akanamwibutsa ko n’ubwo atabyibuka iyi ADEPR PCIU, yanayiyoboyeho, atibaza impamvu atabyibuka.

Ese kugira imyizerere itandukanye no kuba wasengera mu rindi dini cyangwa itorero byaba ari ikibazo?

Bamwe mubaganiriye na umurunga.com, bavuze ko batangazwa no kumva aba bagabo bapfa kuba umwe yaba yaragiye gusengana n’abandi bantu bikaba ari byo biteje ikibazo, hari uwagize ati’’Ibi bintu by’amatorero, Leta ibihange amaso kuko turebye nabi byashiduka byazanye amacakubiri n’inzangano mu bantu, nawe se ngo umwe arashingwa gusengera mu madini, undi ngo aranenga mugenzi we kuko ngo yasengeye mu bagatorike, ubwo urumva ibyo bintu bigezweho muri iki gihe?, Leta ibe maso. Twe ntabwo dushaka ibintu bituvangira.’’

Hirya no hino ku isi hari aho kuba abantu badahuje imyemerere bifatwa nk’ikizira, bamwe bakaba babyuririraho bakarema inzangano n’amacakubiri, aho bamwe baheza abandi babashinja kuba badasengera hamwe, nyamara igitangaje bavuga ko basenga Imana imwe rukumbi yaremye ijuru n’isi.

Kuri iyi ngingo hari aba bona ko aba bagabo baba bafite ibindi bapfa badashaka kugaragaza, Pascal Kabandana, ni umwe mu baretse gusenga mu madini n’amatorero ngo ahitamo kubaha Imana gusa, ati’’ Sindibugaruke kuri byinshi, kuko hafi amadini yose n’amatorero aha mu Rwanda, nayanyuzemo, njye sinkibyubakiraho, gusa icyo mbona muri izi nyandiko za ADEPR, mbibonamo itiku rihishe byinshi ntekereza ko badapfa gusa ku kuba umwe yarateraniye ahadahuje imyizerere na ADEPR, ahubwo njye mbibona mu buryo bubiri, icya mbere hari ibibazo baba bafitanye bya kera, bishingiye wenda ku mateka bagiranye mu itorero, ku ndonke se n’ibindi. Ikindi mbona harimo gusuzugurana, kuba umwe ari muto undi ari mukuru mu myaka, ndetse umwe akaba ari mu mwanya undi yahozemo, akumva atayoboka, uwo hejuru nawe agashaka kumwumvisha ko yamufatira imyanzuro, gusa ubuyobozi bw’igihugu cyacu buri mason ta kibi gikomeye cyaba burebera.’’

Ese Karangwa ,yaba afite ububasha bwo kweguza Ndayizeye?

Pasiteri Karangwa John, kuba ari mu mwanya w’umuyoborwa biragoye ko yafatira umwanzuro Isaie Ndayizeye wo kumweguza, gusa nawe arabizi niyo mpamvu mu nyandiko ye asaba inama njyanama ko yamweguza bitakunda akitabaza n’izindi nzego.

Aho yavuze ko ku neza ye bwite, n’iy’umuyobozi wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yamugira inama yo kureka gukora icyo yise kumutoteza imbere y’abo yayoboye nawe arimo ,kuko nawe ari umunyarwanda, Yamusabye kwegura ari we aho yagize ati’’Kubera iyo mpamvu ndagusaba kwegura ku mirimo yawe, waba utabishoboye ndasaba inama nkuru y’itorero kukweguza kandi nayo itabishobora ndasaba RGB, ikigo gishinzwe imiyoborere myiza myiza mu nzego zose harimo n’amadini ko cyabikora kikakweguza, cyane ko ari cyo cyagushyizeho wizewemo ko uzubaka itorero n’abanyetorero muri rusange none ahubwo urarisenye.’’

Karangwa John, mu ibaruwa ye yanageneye ubutumwa bw’amagambo yanditse muri bibiriya muri Yesaya 5-4:5.Iyi nyandiko yasubije umushumba wa ADEPR, yanamenyesheje umuyobozi wa RGB, umuyobozi w’inama nkuru y’itorero, umushumba w’ururembo rwa Kigali n’umushumba wa Paroisse ADEPR Kicukiro.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!