Sunday, February 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we ishoka nyuma y’icyumweru bari bakoze ubukwe

Umugore witwa Bantegeye Yvonne wo mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi azira gukubita ishoka umugabo we witwa Seleman bari bamaze icyumweru bakoze ubukwe.

Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyankenke mu Kagari ka Kigogo ho mu Mudugudu wa Gaseke.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko kugira ngo umugore akubite umugabo we ishoka byaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereze y’impano bahawe mu bukwe.

Umwe aganira na Radio/TV1 yagize ati: “Uwo mugabo basezeranye ku Cyumweru, yabajije umugore ku byo bari babahaye mu bukwe, ko twafashe amadeni twafashe mu gutegura ubukwe, ngo nta kuntu twagurisha nk’ibyo badutwereyemo, tukaba twava mu ideni? Umugore ati ‘ibintu byose biri aha ni ibyange.’ Birangira amukubise ishoka.”

Undi yagize ati: “Urebye ahanini ikintu kibitera, usanga umugore ashaka kwikubira imitungo, ashaka kuyigiramo uruhare runini kurusha uwo bashakanye.”

Gitifu w’Umurenge wa Nyankenke, Uwera Jana, yemeje aya makuru avuga ko umugore yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Iki kibazo twarakimenye, uwakubiswe yagejejwe kwa muganga, dufite icyizere ko azakira. Naho uyu mugore yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Byumba.”

Bivugwa ko uwakubiswe arwariye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Kigali bya CHUK.

Mu Murenge wa Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi habarurwa imiryango igera kuri 46 ibanye mu makimbirane.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!