Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUmugabo uri gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ari gusezerana avuga...

Umugabo uri gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ari gusezerana avuga ko ntabyo asubiramo yavuze icyabimuteye.

Hashize iminsi hacicika amashusho y’umugabo witwa Pierre ari gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko, arimo abwira uwabasezeranyaga ati “Ntabyo nsubiramo”, uyu mugabo rero yavuze ko yiyongoreraga na Gitifu atabyumvise, anavuga icyabimuteye.

Aya mashusho arimo gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, haragaragara amashusho umuyobozi wasezeranyaga uyu muryango asaba Pierre gusubiramo agira ati “Pierre Pierre subiramo” undi nawe ntagihunga ati “Ntabwo nsubiramo”.

Aya mashusho rero yashimishije ndetse anatangaza benshi, kubera uburyo uyu mugabo yahangaye umuyobozi akamusubiza nta gihunga.

Iri sezerano ryabaye taliki ya 13 Nyakanga 2023, nk’uko uyu mugabo n’umugore we babitangariza youtube channel yitwa Max Tv.

Umunyamakuru rero atangira atebya amubwira ati “urasubiramo” undi aramusubiza ati “Uyu munsi bwo ndasubiramo”.

Uyu mugabo yitwa Muhire Pierre yavuze ko ntagasuzuguro karimo, avuga ko asanzwe ari umunyamashyengo, avuga ko biriya yabivuze ashyenga.

Yagize ati “Mu buzima busanzwe nsanzwe ndi umunyamashyengo kuba nasetsa abantu bitewe n’aho ndi cyangwa bitwe n’ibyishimo mfite, binaterwa nanone no kuba narinsubirishijwemo inshuro nyishi.”

Muhire avuga ko ibyabaye mbere bitagiye hanze ariko avuga ko ajya kuvuga biriya yaramaze gusubirishwamo inshuro nyinshi mbere yo kuvuga ko ntabyo asubiramo.

Ati “Ubwambere nasomye ntamanitse akabako ansubirishamo ndabikora, ubwa kabiri mvuga amagambo uko atanditse niko kuvuga ngo ‘Pierre Pierre subiramo?’ navuze gacye niyongorera ngo ntabyo nsubiramo na Gitifu ntiyabyumvise sinzi uko byumvikanye cyane.”

Pierre avuga ko aya mashusho yakorewe amakabyankuru kuko ngo Gitifu yamubajije rimwe nawe asubiza rimwe, mu gihe mu mashusho harimo gitifu amubaza kabiri nawe agasubiza kabiri.

Pierre akomeza avuga ko iki gisubizo cyari kimuri ku mutima atazi uko cyasohotse anavuga ko bikiba atabyitayeho nawe yabitekerejeho abonye aya mashusho.

Umugore wa Pierre nawe, avuga ko atigeze yumva umugabo we nawe ngo yatunguwe no kumva biriya bintu biri mu mashusho.

Ati “Nabonye ariya mashusho nyoberwa iyo byavuye, kuko ndi kubaza umugabo aho byavuye.”

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!