Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUbuheta bwa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame ahawe umwanya mu biro bya...

Ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame ahawe umwanya mu biro bya Perezida.

 

Inama Y’Abaminisitiri yaraye ishyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, nka CG Munyuza wagizwe Ambasaderi ndetse Ange Kagame ahabwa umwanya mu biro bya Perezida.

Iyi nama yambere muri uku kwezi yateranye ku wa mbere taliki ya 01 Kanama 2023, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye.

Bimwe mu byemezo byasize Gen Maj Charles Karamba agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia kandi ubu agomba no kuba ahagarariye u Rwanda muri AU.

Michel Sebera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée naho Shakila Umutoni Kazimbaya we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Gen Maj Karamba yarasoje manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania ubu yasimbuye Hope Tumukunde Gasatura uherutse gusoza Manda ye ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

Michel Sebera abaye uwambere ufashe inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée kuko uwarufite inshingano zo kureberera inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Uyu Sebera Michel yari asanzwe ari Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Shakila Umutoni Kazimbaya we agiye gusimbura Zaina Nyiramatama wari asanzwe ari muri izi nshingano, mu gihe Umutoni yarasanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu gihe hari hashize amezi agera kuri ane CG Dan Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, akaba yasimbuye Alfred Kalisa wari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri.

Ku rundi ruhande ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame yagizwe Umuyobozi wungirike w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida.

Yahawe umwanya mu gihe muri 2019 ari bwo yasoje kaminuza y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu ishuri rya Kaminuza ya Colombia ryigisha Iby’imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.

Iyi Mpamyabumenyi yayibonye yiyongera ku Mpamyabumenyi y’Icyiciro kibanza cya Kaminuza  yakuye muri Smith College mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya Politike.

 

 

  Ange Kagame yahawe inshingano

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!