Abaturage 31 biyomoye ku Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, batawe muri yombi bazira kwigumura, bakanga kubahiriza gahunda za Leta no kugenda bakwirakwiza ko isi iri hafi kugera ku musozo.
Ibi byereye mu murenge wa Ndego akagari ka Byimana ho mu mudugudu wa Nyamata, byabaye kuri iki cyumweru taliki 30 Nyakanga 2023.
Aba baturage Bose hamwe bafashwe baturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Kayonza irimo Ndego, Kabare Rwinkwavu na Mwili hari n’undi murenge umwe wo mu karere ka Kirehe.
Aba baturage hari zimwe muri gahunda za Leta batitabira nko kujyana abana mu ishuri, kwikingiza Covid-19, bo babifata nko gucibwa imisoro rwihishwa.
Aba baturage bajya gufatwa bari bari mu muhanda bafite n’indangururamajwi bagenda bavuga ko isi igiye kurangira, banavuga ko bagiye guhura na Yesu n’ubwo batazi aho bahurira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko abo baturage bafashwe kandi bagiye kuganirizwa na RIB ifatanyije na Polisi.
Yagize ati “Ni abitandukanije n’Abadivantisite bagendaga bavuga mu muhinda ko isi igiye kurangira. Bazenguruka umudugudu yose bavuga ko isi igiye kurangira bo bisangiye Yesu, ntibubahiriza gahunda za Leta kandi ntibajyana abana mu mashuri bahora mu masengesho gusa.”
Gitifu yakomeje avuga ko bahisemo kubafata bakabashyikiriza inzego zibishinzwe kugirango bagirwe Inama bahinduke.
Gitifu kandi yasoje agira inama abaturage, ababwira kujya bitondera ijambo ry’Imana bigishwa hirya no hino mu nsengero.
Kuri ubu abafashwe bose bari kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe bakiri kuganirizwa ngo imyumvire yabo ihinduke bave mu buyobe bamenye ko gahunda za Leta atari imisoro.
SRC:Igihe