Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo:Rusororo gukingira Imbasa birakomeje

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo gukingira indwara y’imbasa birigukorwa neza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC),cyasobanuye, impamvu kiri gukingira Imbasa abana,batarengeje imyaka irindwi y’amavuko.

Iki gikorwa cyo gukingira Imbasa abana batarengeje imyaka irindwi y’amavuko cyatangiye kuwambere tariki 24 Nyakanga 2023.

Minisiteri y’uzima ifatanyije n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa barimo umuryango mpuzahanga wita ku bana, UNICEF,ivuga ko igikorwa cyo gukingira indwara y’Imbasa kiri gukorwa kuva kumwana akivuka kugeza kubafite imyaka irindwi y’amavuko.

Sobomama Hassan umukozi muri RBC avuga ko bariya bana hari amahirwe batabonye ati:”Impamvu twita kuri bariya bana gusa ni uko kuva muri 2015 kugeza 2023 abavutse muri kiriya gihe batagize amahirwe yo guhabwa urukingo rubakingira ubwoko bw’Imbasa bwa kabiri bw’Imbasa bwari bwaravanyweho,niyo mpamvu turi kubaha amahirwe yo gukingirwa kugira ngo bagire ubudahangarwa mu gukumira udukoko twose twaterwa n’imbasa.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu murenge wa Rusororo bari kumwe n’abajyanama b’ubuzima bari kugenda basanga abana mu rugo iwabo,Gukingira indwara y’Imbasa birigukorwa neza  n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe aho umwana ahabwa ibitonyanga bibiri by’urukingo bimurinda kwandura  indwara y’imbasa.Muri rusange gukingira birimo gukorwa mu gihugu hose,abajyanama baravuga ko imbogamizi ari ugusanga abana basinziriye,cyangwa yaragiye gusura abo mu muryango wabo, icyogihe bibangombwa ko umujyana w’ubuzima umuturage wo mu kagari ka Mbandazi aganira na www.ingenzinews.com yambwiye iki kinyamakuru ko bashimishijwe no kuba abana babashije gukingirwa iyi ndwara y’imbasa.
Yagize ati:”iyi ndwara y’imbasa twuvishe ko itera ubumuga budakira yewe ishobora no guhitana uwayanduye, dushimishijwe no kuba abana bakingiwe,izi nkingo zizatuma batayirwara.”

Gukingira birirakomeje abajyanama bari gukingira abana.

Ifishi yuzurirwa umwana wahawe urukingo
Umujyanama w’ubuzima yandika nimero kunzu aho bakingiye umwana.
Kuri Twitter akarere ka Gasabo kemeje ko batangiye gukingira.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!