Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko wakuye abarwayi mu bitaro biri i Goma, ahubwo wemeza ko ari abasirikare 130 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari babyihishemo.
Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryari ryatangaje ko abarwanyi ba M23 bateye ibitaro bya CBCA Ndosho bakuramo abantu 116, na Heal Africa bakuramo 15, ryemeza ko bari abarwayi n’inkomere.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Werurwe 2025, Lawrence Kanyuka, uvugira umutwe wa M23 mu bya politiki, yatangaje ko abarwanyi babo batigeze batera ibitaro cyangwa ibindi bikorwaremezo, agaragaza ko ibyatangajwe kuri NBCA Ndosho na Heal Africa biyobya kandi ko bigamije guharabika uyu mutwe.
Yagize ati: “Igikorwa cyakorewe abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro, cyakozwe mu mahoro kandi hubahirizwa itegeko mpuzamahanga. Intego y’ibanze y’iki gikorwa yari ukurinda umutekano w’ibikorwa by’ubuvuzi byari byacengewe n’abarwanyi bigize abarwayi, bagahungabanya abarwayi n’abakozi.”
Kanyuka akomeza asobanura ko M23 ijya gutangira iki gikorwa, yari yamenyesheje abayobozi b’amashami b’ibi bitaro nyuma y’aho imenye ko abasirikare ba RDC babyihishemo bafata ku ngufu, bakaniba abaturage.
Akomeza agira ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma dutera ibitaro. Ahubwo, ingabo zacu zirinda umutekano w’ibi bikorwaremezo kugira ngo abakeneye ubuvuzi bwihuse babuhabwe. Birazwi cyane ko AFC/M23 ari urwego rwubahiriza inshingano ziteganywa n’amasezerano ya Geneva n’andi yose, yo kurinda ibikorwaremezo birimo ibitaro.”
Kuva ku wa 27 Mutarama 2025 kugeza ubu umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Goma, bamwe mu basirikare ba RDC n’abo mu mitwe yitwaje intwaro bikorana bamanitse amaboko, abandi bahungira mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye no muri ibi bitaro.
M23 yagiye gufata aba basirikare mu gihe abaturage bari bakomeje kugaragaza ko bava muri ibi bitaro, bakabahungabanyiriza umutekano, bagasubira kwihishamo.
Sura YouTube channel yacu