Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, Dr. Oscar Balinda, yanyomoje amakuru yiriwe acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko AFC/M23 igiye koherereza igisirikare cy’u Rwanda (RDF) Gen Ntawunguka Pacifique, uzwi nka Omega.
Aya makuru yavugaga ko Gen Omega ari bwoherezwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Werurwe cyangwa ejo ku wa Kane taliki 06 Werurwe uyu mwaka.
Hari na bimwe mu binyamakuru byari byanditse ko General Pacifique Ntawunguka, uzwi nka Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa RDF.
Ngo ni nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’abasirikare ba AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntambara bahanganyemo na FARDC.
Kimwe muri ibyo binyamakuru cyavugaga ko Dr. Balinda, uvugira M23, yakibwiye ko nta gihindutse, uyu Mujenerali agezwa mu Rwanda kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, gusa iyo nkuru yaje gusibwa ku mpamvu zitamenyekanye.
Dr Balinda aganira na Umuseke dukesha iyi nkuru, abajijwe niba koko M23 ifite Gen Omega yagize ati: “Ni bo bazanye igihuha, baranagikwiza, nta biriho.”
Yavuze ko amakuru nyayo ari ayo yatangaje ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari mu bayobozi bakuru ba FDLR.
Akomeza avuga avuga ko amakuru ya Gen Omega azamenyekana vuba kuko bakimushakisha, aho avuga ko we ubwe yigereye ku ndaki ye iri Kanyamahoro, munsi y’ikirunga cya Nyiragongo.
Dr Balinda akomeza agira ati: “Twageze ku ndaki ye nta we twabonye, ubwo rero irengero rye ntaryo tuzi, yaba yarapfuye, yaba ari mu mashyamba ya Congo kuko ayazi kurusha benshi.”
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi.
Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n’abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016, yemeje ko mu bihe bitandukanye, Gen Omega yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akabitera umugongo.
Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.