Mu Karere ka Nyamagabe haravugwa inkuru y’umwana w’uruhinja rw’amezi atatu witwa Umutoniwase Briella wasanzwe yapfuye ubwo yari aryamanye na Se, bikekwa ko yazize amakimbirane hagati y’ababyeyi.
Uyu muryango utuye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda ho mu Mudugudu wa Kagarama.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye ku wa 23 Gashyantare 2025, yemeza ko Se umubyara yari yiriwe anywa inzoga agataha yasinze, abo bahuye bose akagenda abakubita.
Uwo mugabo ageze mu rugo ngo yahise yadukira n’umugore we aramukubita, gusa umugore ahitamo kumuhunga.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu mugore yazindutse agaruka mu rugo, ahageze asanga umwana we yapfuye, bikekwa ko mu kurwana kwabo baba barasagariye uwo mwana bikamuviramo urupfu.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko umurambo w’uru ruhinja wajyanywe mu Bitaro bya Kigeme ngo hasuzumwe icyaruhitanye.
Yagize ati: “Umwana w’uruhinja witwaga Umutoniwase Briella w’amezi atatu, ubwo yari aryamanye na Se, yasanzwe yitabye Imana, ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme, gukorerwa isuzuma, ndetse hakaba hafashwe Se ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.”
Yongeyeho ko Se w’umwana ari na we ukekwaho kwica umwana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare, mu gihe iperereza rigikomeje.
Igihe dukesha iyi nkuru bavuga ko hari andi makuru avuga ko Se w’uyu mwana yajyaga avuga ko ashobora kuba atari uwe, bigakekwa ko mu gihe bari basigaranye, yaba yakoreshejwe n’inzoga akamwica.