Umugore witwa Mukamana Florence w’imyaka 36 y’amavuko, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa gushimuta abana b’abandi, abibye ku bitaro akabita abe.
Iki cyemezo cyafashwe na RIB, nyuma y’uko yakiriye ikirego cy’umubyeyi wibwe uruhinja yari yagiye gukingiza ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Gasabo.
RIB yahise itangira iperereza hafatwa uyu mugore witwa Mukamana Florence, ndetse mu rugo rw’uwo mugore hasanzwe undi mwana w’imyaka itanu y’amavuko nawe wibwe mu buryo bumwe.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati: “Uyu Mukamana Florence yagiye ku Bitaro bya Masaka, yigize umuntu w’umugiraneza ushaka gufasha abantu bafite ibibazo by’amafaranga yo kwishyura ibitaro, hanyuma yaje kubona umubyeyi wabyaye umwana w’umuhugu, Florence yaje kumwishyurira, ndetse bava mu bitaro aramuherekeza ageza uwo mubyeyi aho atuye.”
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’iminsi mike Mukamana Florence yasubiye kureba wa mubyeyi kuko yari yaramwijeje ko azamuherekeza kujya gukingiza uwo mwana.
Dr. Murangira akomeza agira ati: “Mukamana Florence yashutse nyina w’umwana ko amutwaza umwana hanyuma Florence agatega moto naho nyina w’umwana we agatega igare bagahurira ku bitaro. Nyina w’umwana yageze ku bitaro, abura umwana. ndetse Florence yari yamwatse telefone mu rwego rwo kugira ngo hatagira ikimenyetso gisigara inyuma.”
Yangoyeho ko “Nyina w’umwana yahise atanga ikirego arega ko hari umugore atazi wamwibye umwana yabanje kwigira nk’umuntu mwiza ufasha ababaye.”
Kuri uyu wa Kane taliki 04 Gashyantare 2025, Mukamana Florence yatawe muri yombi, ndetse no mu rugo rwe hasangwa undi mwana w’imyaka itanu, nawe wibwe muri ubwo buryo. Yafatiwe mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe aho asanzwe atuye.
Mukamana yavuze ko icyamuteye kwiba aba bana ari ukugira ngo umugabo we atazamwanga ngo kuko bari bamaranye imyaka ine batarabyara, hanyuma yigira inama yo kwiba abana akajya abeshya umugabo we ko ariwe wababyaye.
Kugeza magingo aya urwo ruhinja na nyina boherejwe kuri Isange One Stop Center ngo bitabweho n’abaganga, umwana asuzumwe naho nyina yitabweho mu bundi buryo.
RIB ikomeje gushaka kandi nyina w’uwo mwana wa mbere, kuko nta kirego yigeze atanga, hakaba hibazwa impamvu nta kirego yatanze.
Dr. Murangira B. Thierry yaboneyeho no gutang ubutumwa asaba ababyeyi gushishoza no kugira amakenga.
Yagize ati: “RIB irasaba abantu kugira amakenga mu buryo bwose. Ku buryo bw’umwihariko ababyeyi bajya kwa muganga, ntabwo umuntu mutaziranye, utazi aho akomoka n’ikimugenza wari ukwiriye kumwizera bigeze n’aho umuha umwana wawe ngo amugutwaze atege moto hanyuma nyina w’umwana atege igare, amakenga ni meza mu bintu byose.”
Akomeza agira ati: “Abagabo nabo barasabwa gufata inshingano zabo neza kuko ntibyumvikana ukuntu umugore ubana n’umugabo yamubeshya ko atwite akageza n’aho amubeshya ko yabyaye inshuro ebyiri zose. Harimo kurangara niba atari ukutita ku bintu.”
Mukamana Florence akurikiranweho icyaha cyo gushimuta umwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano.