Monday, January 13, 2025
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: RIB yataye muri yombi bane barimo na Gitifu w’Umurenge wa Manihira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangije ko kuva ku wa 07, 08 na 09 Mutarama 2025, rumaze guta muri yombi abantu bane barimo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis.

Abandi batawe muri yombi ni Hategekimana Victor ushizwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo muri uwo Murenge, Dusengemariya Emertha wari Ushinzwe icungamutungo muri SACCO y’Umurenge wa Manihira na Dusabumuremyi Jean d’Amour.

Abo bose bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibyaha bakekwaho babikoze mu bihe bitandukanye, kuva muri 2022 babikorera mu Mudugudu wa Gitwe, Akagari ka Haniro, Umurenge wa Manihira ho mu Karere ka Rutsiro, aho bakoreshaga inyandiko mpimbano bagakora itsinda rya baringa baryita Twiyubake, bakaryandikaho abaturarage kugira ngo babone uko bajya kwaka inguzanyo muri gahunda ya VUP.

Abo bombi batse inguzanyo ya miliyoni 4 RWF mu bihe bitandukanye, babeshya ko hari imishinga bagiye gukora.

Abakekwa bafungiye kuri Station ya RIB ya Rusebeya n’iya Gihango, kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, dosiye yabo yakozwe iri bwohererezwa Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite, giteganywa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Riteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni eshanu ariko atarenze Miliyoni icumi.

Ku birebana n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganyanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko N° 68/2018, ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugihamijwe n’Urukiko uhanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni eshatu ariko atarenga Miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibukije abantu bose ko uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi, byo gukoresha ububasha umuntu uhabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano yitwaje akazi akora ko atazihanganirwa, runibutsa ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!