Koperative y’abarimu yo kubitsa no kuguriza, Umwalimu SACCO yatanze inyungu ku bwizigame bw’abanyamuryango bayo. Ni amafaranga abantu benshi batajya bamenya ko bahawe kubera kudasura konti zabo.
Ni inyungu Umwalimu SACCO isanzwe igenera abanyamuryango bayo buri uko umwaka urangiye, aya mafaranga ari hagati ya 4.5-5% y’ubwizigame umunyamuryango aba agejejemo.
Abenshi ntibamenya ko bahawe iyi nyongera kuko baba basanzwe batazi amafaranga y’ubwizigame bwabo uko angana kuko batajya babyitaho ngo babirebe.
Kugirango umunyamuryango amenye ingano y’amafaranga yongerewe, bisaba ko nibura hagati ya tariki 30-31 Ukuboza asura konti ye akareba ahanditse “Savings” muri konti ye, akareba ubwizigame afitemo, ubundi akongera gusura konti ye guhera tariki ya 1 Mutarama agahita abonako amafaranga yiyongereye.
Ni byiza ko buri munyamuryango yajya agenzura aya makuru kuko nko mu gihe habaho ikibazo k’ikoranabuhanga iyi nyongera ntimugereho, yabasha kubona uko abikurikirana.
Gusa hari n’abo Umwalimu SACCO yahaye ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo bubyemeza.
Tubibutse ko aya mafaranga atabikuzwa ahubwo umunyamuryango ashobora kuyaguzamo ibizwi nka “Emergency loan” kuko yiyongera ku bwizigame bwe.