Saturday, January 11, 2025
spot_img

Latest Posts

ADEPR yasubitse amasezerano y’Abapasiteri n’abarimu bayo

Abapasiteri n’abarimu b’Itorero ADEPR mu Rwanda bakoreraga mu nsengero zafunzwe mu bugenzuzi bwakozwe na RGB muri Kamena umwaka ushize wa 2024, bahagarikiwe masezerano.

Umwanzuro wo gusubika amasezerano y’umurimo yari yaragiranye n’abakozi bayo bakoreraga mu nsengero zafunzwe, wafashwe na Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR, ku wa 27 Ugushyingo 2024.

Guhera ku wa 08/01/2025, mu gihe cy’amezi atatu nk’uko bigaragara mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pasiteri Isaie NDAYIZEYE, ADEPR imenyesha abapasiteri ko amasezerano bari bafitanye n’iri torero yahagaritswe.

ADEPR ivuga ko icyo cyemezo cyatewe n’ikibazo cy’ubukungu cyaje muri iri torero ndetse baboneyeho no kwizeza aba bakozi bahagaritswe ko mu gihe insengero bari bayoboye zafungurwa bahita basubizwa mu kazi.

Ku bijyanye no gukomeza umurimo w’Imana aba bahagaritswe bemerewe gukomeza kuwukora ariko bakawukora nk’abakorerabushake.

Iki cyemezo kandi cyaje nyuma y’amezi 5 aba bakozi bahembwa nubwo insengero bari bayoboye zari zifunzwe.

Aba bashumba bahagaritswe basabwe gukorana ihererekanyabubasha n’Umushumba wa Paruwase babarizwagamo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!