Mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 08 Mutarama 2024, Umusigiti wa Mahoko, wubatswe mu nkengero z’Umugezi wa Sebeya, waramutse usenywa ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubufatanye n’inzego z’umutekano, kuko ngo wubatswe mu manegeka.
Uyu musigiti usenywa hari hari inzego z’umutekano, ndetse n’abari bari muri icyo gikorwa cyo kuwusenya.
Amakuru avuga ko uyu Musigiti wa Mahoko wasenywe nyuma y’aho abawusengeragamo basabwe kuwisenyera ariko bakinangira. Icyakora umwe mu bahasengeraga utashatse ko imyirondoro ye itangazwa yahakanye aya makuru avugwa.
Yagize ati: “Bari badusabye gukuraho iryo shuri riri muri metero icumi (10), uvuye kuri Sebeya, umusigiti ukagumaho noneho tugategereza andi mabwiriza ajyanye n’insengero, ariko twebwe tukimara gukora ibyongibyo twategereje, ko baza kudusura ngo batwemerere gusiga amarangi kubera ko Sebeya yari yaciyemo.”
Uyu akomeza avuga ko batunguwe n’icyemezo cyo gusenya umusigiti.
Ati: “Ntabwo rero bigeze baza, nta rindi tangazo twabonye rivuga wenda ngo mukureho umusigiti hanyuma ngo twinangire, kuko hari harimo amatapi twakoreshaga mu zindi gahunda zisanzwe, nta lettre (ibaruwa) n’imwe twigeze tubona itubwira ngo mukureho umusigiti.”
Ikinyamakuru Mama Urwagasabo dukesha iyi nkuru, kivuga ko bagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, kugira ngo bumve icyo ubuyobozi buvuga ku isenywa ry’uyu musigiti, ariko inshuro zose ngo bamuhamagaye kuri telefone ye ngendanwa, ntiyabashije kuyitaba.
Mu bihe bitandukanye umugezi wa Sebeya wagiye uteza ibibazo ku bawuturiye, aho nko mu kwezi kwa Gicurasi mu Mawaka 2023, wateje ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa mu 100 ndetse wangiza n’imitungo yabo.
Mu gushaka ibisubizo by’ibibazo watezaga, hubatswe damu mu Murenge wa Kanama, yo gufasha mu gutangira amazi, ndetse hanubakwa urukuta rukikikije uno mugezi, icyakora hari n’abari bafite inyubako ziwegereye byabaye ngombwa ko zikurwaho.