Thursday, January 2, 2025
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: RIB yashyikirijwe abagore babiri bafatanywe amacupa 500 ya mukorogo

Ku wa Gatanu taliki 27 Ukuboza 2024, abagore babiri bari batwaye mu mufuka amacupa 500 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ya mukorogo, bafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka ho mu Karere ka Kicukiro.

Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko n’ubwo bimaze kugaragara ko hari amayeri menshi bahimba bagamije kudafatwa, bagenda batahurwa bagafatwa.

Yagize ati: “Mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, ibitemewe mu Rwanda n’abakora ibindi byaha bitandukanye, bariya bagore bombi, umwe ufite imyaka 34 n’undi wa 45 y’amavuko bafashwe bafite amacupa 500 y’amavuta yo mu bwoko bwa Paw paw, Caro light nini n’intoya ndetse na Coco Pulp bari bavangiye mu mufuka urimo imyumbati y’imivunde yumye n’ibishyimbo kugira ngo badatahurwa, ariko ntibyabahira biza kurangira bafashwe.”

Akomeza agira ati: “Duhora twibutsa ko aya mavuta ya mukorogo atemewe nk’uko inzego z’ubuzima zidahwema kugaragaza ingaruka zayo ku buzima bw’abayisiga zidatinda no kugaragara ku ruhu. Si byiza gukomeza gushakira amaramuko mu byangiza ubuzima bw’abantu, turihanangiriza abakibirimo ko basigaho kuko Polisi ifatanyije n’izindi nzego n’abaturage izakomeza ibikorwa byo kubafata bagakurikiranwa.”

CIP Gahonzire, yaboneyeho no gusaba abayisiga kumvira inama bagirwa, bakisiga amavuta yemewe atabagiraho ingaruka bakarengera ubuzima bwabo birinda no gutiza umurindi abishora muri ubu bucuruzi.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bigira ingaruka ku buzima bw’uyisize, abaganga bavuga ko ingaruka zayo zigaragara ku ruhu rugahita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mwijima n’impyiko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk’umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 RWF) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 RWF) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. (Bwiza)

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!