Nyuma y’umukino wa El Clasco waraye uhuje FC Barcelona na Real Madrid, umutoza Carlo Ancelotti yemeye ko baraririye inshuro nyinshi zishoboka 12, bakabura igitego ndetse bagatsindwa ibitego 4 ku busa, ku bwe bimwibutsa ko ari umugisha kuko asanga ko ubwo umwaka ushize batsindwaga 4-0 na FC Barcelona, batwaye igikombe cya Shampiyona ya Espagne, Laliga, bakanatwara UEFA Champions league.
Umutaliyani Carlo Ancelotti, utoza Real Madrid, ubwo abakinnyi be barucaga bakarumira nyuma yo gutsindwa 4-0, yagize byinshi ahishura birimo n’umugisha bakuye mu gutsindwa na FC Barcelona umwaka ushize.
Ashize amanga yagize ati:”Yego twarariye inshuro 12, tubona uburyo 4 bwo gutsinda, umukinnyi asigaranye n’umunyezamu gusa, ntabwo byaduhiriye.”
Yakomeje avuga ko asanga kurarira ari ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru, kandi ari kimwe mu bigaragaza ko abakinnyi bafite inyota yo gushakisha ibitego.
Ahamya ko umukino wari umwe ku mpande zombi kugeza igihe ikipe ya FC Barcelona yabatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 54, cya Lewandowsk waje no kubongeza ikindi ku munota wa 56, Yamal akaza kubaca urwuho ku munota wa 74, ndetse n’agashinguracumu ka Raphinha ku munota wa 84.
N’ubwo batsinzwe 4G, ariko Ancelotti asanga aya ari amahirwe ashobora kumwibutsa umwaka ushize, ati”Ubwo duheruka gutsindwa ibitego 4-0 na FC Barcelona, twatwaye #Laliga na #Champions_league. “
Uretse gutsindwa, iyi kipe ya Real Madrid, yagiriye ibyago muri uyu mukino kuko ubu bimaze kumenyekana ko abakinnyi, Antonio Rüdiger na Lucas Vasquez bagiriyemo ibibazo by’imitsi.