Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: Impanuka ikomeye yahitanye abantu batatu abandi barakomereka

Mu Karere ka Kicukiro habereye impanuka yahitanye abantu batatu, ni mu gihe abandi bakomeretse bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Amakuru avuga ko mu gihe cyegereje saa moya z’umugoroba wo ku wa Mbere taliki 09 Nzeri 2024, ikamyo yari iturutse Kicukiro Centre yamanutse mu muhanda w’ahazwi nko kwa Gitwaza ivuza amahoni menshi bikekwa ko yabuze feri.

Bamwe mu baturage bari aho iyi mpanuka yabereye, bavuga ko iyi kamyo yasaga n’iyabuze feri, yabanje kugonga ipoto, ubundi igakurikizaho imodoka na moto ebyiri.

Umwe aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Imodoka yamanukaga ituruka Kicukiro Centre, ivuza amahoni menshi cyane n’umuvuduko mwinshi, abantu bagenda bava mu nzira, shoferi yabuze uko abigenza ayikubita ku ipoto riracika, ikubita imodokari yari iparitse ireba hejuru, yatangiriwe n’abamotari babiri bari bahetse abagenzi yagonze ikabona guhagarara.”

SP Kayigi Emmanuel, uvugira Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye n’undi mugenzi wari utwawe n’umumotari, uwo mumotari we wakomeretse ndetse n’abandi bantu barimo tandiboyi w’iyo kamyo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro bya Kibagabaga.

SP Kayigi avuga ko ibindi byangirikiye muri iyi mpanuka, ari moto eshatu n’imodoka. Avuga ko mu gihe iperereza ku cyateye iyi mpanuka rikiri gukorwa, umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

SP Kayigi akomeza avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko n’ubwo havuzwe ko iyo kamyo yari yabuze feri, umushoferi yayijyanye mu muhanda kandi abizi ko ifite ikibazo.

Yagize ati: “Yagiye mu modoka itari kwaka aravuga ngo bamusunikire ashiture, ari hariya hantu hamanuka. Urumva ko harimo uburangare (…) urumva ko niba imodoka itakaga yariyamaze kubona ko harimo ikibazo, urumva rero ko harimo uburangare n’ubuteganye buke, umuntu wagiye mu modoka itari kwaka, akajya kuyishiturira mu muhanda muri ariya masaha imodoka ziba ari nyinshi mu muhanda, urumva ko ari uburangare n’ubuteganye buke.”

Yakomeje yibutsa abakoresha umuhanda bose ko badakwiye kwirengagiza ibibazo ibinyabiziga bishobora kugira, n’iyo cyaba gito kuko gishobora guteza impanuka, abasaba kujya bagenzura ubuzima bw’ibinyabiziga byabo ubudasiba n’iyo baba bafite icyemezo cya ‘Controle Tequinique’ kuko ntawumenya igihe impanuka iri bubere.

Agira ati: “Haracyari uburyo abantu bakoresha umuhanda bajya bibeshya, bakumva ko bakorera ku jisho, bakumva ko niba hatari camera cyangwa umupolisi bakora amakosa, ariko aho ari ho hose hashobora kubera impanuka, isaha iyo ari yo yose hashobora kuba impanuka.”

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba yaje ikurikiye indi yabereye ku Kimironko mu masaha y’igitondo, aho imodoka yanyuze mu mukono utari uwayo (Sens unique) ikagongana na moto, umumotari n’umukobwa yari atwaye bose bagahita bapfa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU