Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwarimu wari kumwe na bagenzi be ku Kiyaga cya Kivu yishwe n’impanuka y’amazi

Mu Karere ka Rutsiro umwarimu wigishaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kivu Hills Academy, yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa.

Ku wa Gatandatu taliki 06 Nyakanga 2024 mu gihe cya saa 16h10′, nibwo iyi mpanuka yabaye, ibera mu Mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Remera ho mu Murenge wa Boneza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yahamije aya makuru, avuga ko uyu mwarimu yakoze iyi mpanuka ubwo yari kumwe na bagenzi be b’abarimu bakoranaga kuri iri shuri rya Kivu Hills Academy.

Yagize ati: “Twamenyeshejwe ko umwarimu wo muri Kivu Hills Academy (KHA) witwa BIZIMANA Emmanuel wari ufite imyaka 32 y’amavuko, arohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari kumwe n’abarimu bagenzi be, yarohamye mu Kiyaga cya Kivu bakamukuramo, ariko amahirwe yo kubaho kwe ntarenge aho kuko yahise apfa.

Gitifu Muhizi yakomeje abwira abantu ko nta muhanga w’amazi, bityo akabasaba kuba maso bakirinda kujya koga batambaye imyambaro yabugenewe (Life jacket).

Umurambo wa nyakwigendera mbere y’uko ushyingurwa wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Si ubwa mbere mu Kiyaga cya Kivu harohamamo abantu, bakajya basabwa ku cyirinda ariko bikaba iby’ubusa ntibumvire inama bagirwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU