Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Tshisekedi yongeye gutanga amabwiriza yo gutera u Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce yigaruriye no guterwa u Rwanda bakarwomeka kuri Congo.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo muri RD Congo, Guy Kabombo Muandiamvita, mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa X yerekana Perezida Tshisekedi yerekwa ikarita y’Igihugu cye.

Tshisekedi yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RD Congo, Jenerari Christian Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru.

Minisitiri Kabombo yavuze ko Perezida yabasabye kwigarurira uduce twose ingabo ze zambuwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko bakanatera u Rwanda.

Ati: “Antoine Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga kugeza igihe u Rwanda rwigaruriwe.”

Mu mpera za 2023, ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Ku wa 18 Ukuboza 2023, yatangirije Abanyekongo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Tshisekedi yasobanuye ko Ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bitazisabye ko ziva mu Mujyi wa Goma.

Perezida amaze gutsindira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri, imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izihagaze, bamwe batangira kuvuga ko icyo yashakaga yakigezeho.

Ku wa 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane.

Ati: “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda ukarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Minisitiri w’Ingabo wa RD Congo avuga ko Guverinoma iteganya miliyari 18,6 z’amadorari ya Amerika, yo kubaka igisirikare cya FARDC kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye muri Afurika no ku Isi.

Kugeza ubu Ingabo za FARDC n’abambari bazo, bakomeje gukubitwa inshuro n’umutwe wa M23.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU