Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyuma yo kubyinisha perezida mu mashusho ya cartoon, ashobora gufungwa imyaka 6

Nyuma yo gukora amashusho ya Gatuni (cartoon) agaragaza Perezida Lazarus Chakwera arimo kubyina, Sainani Nkhoma wo mu gihugu cya Malawi, ashobora gufungwa imyaka 6.

Nkhoma akimara gukora aya mashusho yahise ayasakaza ku rubuga rwa TikTok yerekana uyu muperezida abyina imbyino zuzuyemo amagambo nyandagazi.

Aya mashusho yahise akwirakwira no kuzindi mbuga ngoranyambaga nka Whatsapp, bituma bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi babibona batangira kumukurikirana.

Sainani Nkhoma, ku wa Kane taliki 16 Gicurasi 2024, yahamijwe n’urukiko, gutuka no kwandagaza perezida, maze umucamanza Talakwanji Mandala avuga ko ibikorwa bya Nkhoma bidakwiye.

Nkhoma naramuka ahamijwe n’urukiko iki cyaha, azahanishwa igifungo cy’imyaka 6 cyangwa yishyure insimburagifungo ingana na 3500$.

Perezida Lazarus Chakwera yatorewe kuyobora Malawi mu 2020 atsinze uwari Perezida w’iki gihugu kuva mu 2014 Peter Mutharika.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!