Kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024 ni bwo Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, kitabye Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kisobanura ku makosa yagaragaye mu mitangire y’amasoko aho batabashije kubyumva kimwe hakomeza kuzamo urujijo.
REB mu Ugushyingo 2021, yari yasinyanye amasezerano na ba rwiyemezamirimo bane yo kubagemurira mudasobwa, Projectors, n’indangururamajwi bikagezwa mu bigo by’amashuri, ku ruhande rwa REB bahamya ko amasoko batanze yagombaga kugengwa n’amasezerano y’umuterankunga bityo batari kwisunga amasezerano ya RISA, nyamara ku ruhande rwa PAC, abadepite bagize iyi Komisiyo bahamya ko iri soko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryagombaga gutangwa hisunzwe amasezerano ya RISA ariko ngo riza gutangwa bayirengagije.
Ibi byaje kuba ihurizo mu guhuza ibisobanuro hagati ya REB na PAC, aho Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, bagaragaje ko bidasobanutse ukuntu REB yaguze ibikoresho by’ikoranabuhanga bisa ariko ikabigura ku biciro bitandukanye, aho basanga ibyakozwe ari uguhendesha Leta mu maherere.
Emmanuel Shyaka, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, yagize icyo abivugaho ati:”Twagize isoko ryari riremereye ryari rifite agaciro kari hejuru ya miliyali esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, noneho mu kuritegura umuterankunga ari we Bank y’Isi atugira inama yo kurigabanya mu byiciro bitewe n’igice cy’ishuri cyane ko twari dufitemo amashuri y’icyitegererezo, amashuri nderabarezi, amashuri y’ishuke 3864, dufitemo n’igice cy’amashuri ya siyansi (STEM).”
Muri aya masoko ngo hagarayemo ibikoresho by’ikoranabuhanga bimeze kimwe gusa byaguzwe ku biciro bitandukanye mu byiciro bitandukanye, nk’aho hari Projectors zaguzwe nyamara hakagaragaramo ikinyuranyo cy’ibihumbi 700 Frw.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje ko buri cyiciro cy’isoko cyihariye kandi cyigenga ariko ibiciro ku bintu bimwe byagakwiye kuba bisa,Ati: “Ibikoresho ni bimwe mu byiciro by’isoko bitandukanye, kuki ibiciro bitandukanye.”
Shyaka yasubije ko bagiye barebera ku biciro byatanzwe n’abahataniye amasoko bakareba uwatanze ibiciro biri munsi y’iby’abandi kuri buri cyiciro.
Ati “Amafaranga ari mu isoko rya mbere yatanzwe bitewe n’abapiganira isoko.”
Depite Muhakwa yagaragaje ko abatanga amasoko ari bo bakwiye kubanza kugena ibiciro, urihatanira yatanga ibye hakabaho kugereranya n’uko isoko rihagaze.
Shyaka yakomeje gutsimbarara ahamya ko mu gihe batangaga isoko bari barasuzumye ibiciro ku masoko.
Depite Uwineza Beline yagragaje ko hagendewe ku byakozwe ibikoresho byaguzwe REB ihenzwe, ndetse byatumye habaho kutazigamira leta arenga miliyari 1 Frw.
Ati :“Igenzura ry’isoko ritarebaga ibiciro ryarebaga ibiki? Kuvuga ngo nta biciro twashyiragamo, ubwo se kwari ukugenzura isoko mu buryo buvuze iki? Ko hakwiye kubamo ibiciro ku bintu runaka bikagaragara?”
Muri aya masoko hari aho projecteurs zaguzwe ku giciro cyo hasi ariko bigeze ku zindi 600 zagombaga kujya mu mashuri ya siyansi hitabazwa amasezerano ya RISA yateganyaga ibiciro biri hejuru ugereranyije n’amasezerano asanzwe.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier yavuze ko batari baritaye ku gukoresha amasezerano ya RISA, ndetse ngo kuko bakurikizaga amasezerano n’umuterankunga bumvaga nta kibazo kirimo.
Ati: “Mbere kuko twakoraga uko umuterankunga yasabaga twumvaga turimo dukora ibikwiriye. Ariko nyuma yo kumva inama z’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni bwo twabibwiye umuterankunga bakorana n’amasezerano kugira ngo RISA ibe mu bashyira mu bikorwa amasezerano aho kugira ngo niba bigeze ku gaciro runaka bari barashyizeho ngo dukurikize amabwiriza ya banki, ngo hanyuma niba biri munsi dukurikize amategeko y’imbere mu gihugu.”
REB yatangaje ko mu masoko yo kugura ibikoresho mu mushinga baterwamo inkunga na Banki y’Isi ubu bazajya bakurikiza amasezerano ya RISA.
Ubuyobozi bw’Iki kigo bwiyemeje ko bugiye gutunganya imitangire y’amasoko haba mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko no mu byerekeye ibitabo.
