DRC-Ituri: Imirambo y’abantu 17 yatowe mu mugezi

Iyi mirambo yatowe mu mugezi wa Ituri muri gurupema ya Bakwanza muri Teritwari ya Mambasa, mu byumweru bibiri bishize.

Ibi byatangarijwe mu nama ya Sosiyete Civil yabaye kuri uyu wa mbere taliki 22 Mata 2024 muri Localite ya Matolo. Iyi mirambo ngo ni iy’abagore n’abana baherutse gushimutwa n’inteshyamba za ADF i Matolo.

Ngo bamwe muri aba bantu bishwe n’izi nyeshyamba, gusa ngo hari indi mirambo ikireremba muri aya mazi hagishaakishwa uko ikurwamo.

Sosiyete Civili muri aka gace ivuga ko inyeshyamba zihengera abashinzwe umutekano badahari zigakora ibara.

Sosiyete Civil irasaba ko hagira igikorwa ubu bwicanyi bw’izi nyeshyamba bugahagarara.

Ibi bibaye nyuma y’uko inzego z’umutekano muri Ituri na Beni bitangaje ko bigiye kuhashyira abasirikare benshi mu rwego rwo gukaza umutekano.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!