Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Gaz yaturikiye mu buryamo bw’abanyeshuri ba Kaminuza

Mu Ntara y’Iburengerazuba , Akarere ka Nyamasheke,Gaze yaturikiye mu nyubako abahungu ba Kaminuza ya Kibogora Polytechnic bararamo,aho bane bakomeretse bakaba bari mu bitaro.

Ibi byabaye saa mbiri n’igice z’umugoroba mu ijoro ryakeye ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Amakuru avuga ko abo banyeshuri uko ari bane bahiye amaguru n’amaboko,ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora, Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya,yavuze ko bahise batabara bikimara kuba,bakazimya umuriro utaragera mu bindi byumba.
Yagize ati:”Ni abana bane b’abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse,gaze irabaturikana,bose bashya amaguru n’amaboko ku buryo budakabije.”

Yakomeje avuga ko bahise batabarwa bajyanwa kwa muganga yagize ati:”Abanyeshuri bacu biga ubuforomo bahise babajyana mu bitaro bya Kibogora,tuvuye ku basura bari kwitabwaho n’abaganga uko bishoboka kose”.

Yakomeje avuga ko bahise batabara kuko bafite abashinzwe umutekano bahuguriwe ku zimya inkongi, ati:” Bikiba twahise dutabara, kuko dufite abashinzwe umutekano bacu bahuguriwe kuzimya inkongi z’imiriro, tukanagira za kizimyamwoto,bahise bihutira kuzimya ngo umuriro udakwira mu nyubako zose.Mu minota 30 byari birangiye.”

Yavuze ko ibikoresho by’abo banyeshuri byari muri icyo cyumba byahiye,ariko ku bw’amahirwe nta kindi cyumba umuriro wagezemo.

Yakomeje ahumuriza abiga muri iri shuri,anavuga ko kuba gaze abo bana batekeshaga yaturitse igatwika icyo cyumba bitavuzeko bagiye guhagarika gukoresha gaze mu kigo, ahubwo hagiye gukorwa ubukangurambaga abahiga bose bakigishwa imikoreshereze ya gaze.
Ati:”Muri Politiki ya Leta harimo gushishikariza abaturage kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara bagakoresha gaze. Si twe rero twayica ahubwo tugiye gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kuyikoresha neza kuko dutekereza ko guturika byatewe n’ubumenyi buke mu mikoreshereze yayo.”

Dr. Mukamusoni yashimiye Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi batabaye,avuga ko abanyeshuri bahuye n’ibi byago bari bwitabweho, harebwe n’uburyo bashumbushwa ku byo bahatakarije.

Yavuze ko bagiye kwihutira gusana icyo cyumba mu bihe bya vuba kugirango kizongere gukoreshwa ,yavuze ko abagize impanuka bashobora gusubira mu masomo vuba.

Ifashabayo Gilbert /UMURUNGA.com 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!